Kwesé TV yakoze impinduka zirimo guhagarika kwerekanira kuri ‘satellite’

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 2 Ugushyingo 2018 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Sosiyete Econet Media ifite televiziyo ya Kwesé, yakoze amavugurura mu buryo itanga serivisi, ihagarika kwerekana televiziyo zo kuri Satellite.

Nyuma y’imyaka ibiri Kwesé ikorera mu Rwanda ndetse no muri Afurika, hitegerejwe ibikenewe muri iki gihe cy’iterambere, hafatwa icyemezo cy’impinduka zo kwerekeza mu buryo bugezweho (Digital).

Ushinzwe ibya tekiniki muri Kwesé, Twahanyimpeta Gratien, yabwiye IGIHE ko uburyo bushya buzayoborwa na Internet.

Yagize ati “Aho gukomeza gutanga serivisi dukoresheje dekoderi, ubu zizajya zigezwa ku bakiriya bacu hakoreshejwe Internet. Umuntu ufite Internet azakomeza ajye abona televiziyo zose yifuza, abe ariho yishyurira ifatabuguzi kandi afite n’uburyo bworoshye bwo kuyigendana”.

“Waba ugiye ku kazi televiziyo ukaba wayireba n’abasigaye mu rugo bakayireba kandi mukoresheje ifatabuguzi rimwe.”

Nta bakiriya bashya bazongera guhabwa dekoderi ariko abazisanganywe zirakomeza zikore. Hazajya hifashishwa agakoresho gashya ka Kwesé Play gafite uburyo bwo gucomeka bwa ‘HDMI’.

Hari kandi na Application ya Kwesé iflix, ushobora gushyira kuri telefoni cyangwa mudasobwa, ugakurikira neza televiziyo.

Abafatabuguzi bari baramaze kwishyura ‘bouquet’ y’Ugushyingo cyangwa andi mezi ari imbere, bazasubizwa amafaranga yabo yose. Biteganyijwe ko buri mukiriya azajya ayasubizwa binyuze mu buryo yishyuriyemo.

Abakiriya bazanahabwa mu gihe cy’amezi 12, imirongo y’amateleviziyo y’ubuntu yerekana ibijyanye n’amadini n’amakuru.

Kwesé iflix ni umurongo wa mbere muri Afurika, ubonaho imikino naho Kwesé Play hakiganzaho imikino, imyidagaduro, ibiganiro bigenewe abana n’amakuru ku mirongo ya Red Bull TV, NBA, YouTube, TED na Bloomberg.

Econet Media izajya igeza ku bakiriya imirongo ya televiziyo zayo, nta zituruka kuri satellite zigera ku ifatabuguzi umukiriya yafashe.

Hazakomeza na serivisi za Kwesé Free Sports (KFS)

Abakiriya bazahabwa bouquet nshya izajya igaragaza imirongo ya televiziyo z’ubuntu zerekana ibijyanye n’amadini, amakuru. Econet Media ifite intego yo kwikorera ubwayo porogaramu muri studio zayo.

Izashora imari mu gushaka abakora ibiganiro muri Afurika, bakavuga ukuri kw’ibibera kuri uyu mugabane.

Izi mpinduka kandi zirakomeza gutuma Kwesé itanga serivisi zihendutse, ikajya inazanira abakiriya udushya.

Umuyobozi Mukuru wa Econet Media, Joe Hundah, yatangaje ko impinduka nshya ziziye igihe kandi yizeye ko zizazanira inyungu sosiyete mu gihe ikomeje urugendo rw’iterambere, bikanatanga umusanzu mu itangazamakuru rya Afurika.

Avuga ko impinduka nshya zizanye uburyo bugezweho, aho umukiriya azabasha gukurikira kuri Kwesé televiziyo ashaka akoresheje Internet.

Ati “Byongeye, gushyiraho studios za Kwesé, Econet Media izaba itangaza neza ibibera muri Afurika kuko hazashakwa uburyo Abanyafurika bitangariza ibyo bakora.”

Anizeye ko bizazanira inyungu Abanyafurika bakurikira Kwesé.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza