00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘KudiBooks’, ikoranabuhanga rishya rizafasha ba rwiyemezamirimo gukurikirana ubucuruzi bwabo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Ukwakira 2022 saa 09:43
Yasuwe :

Itsinda ry’urubyiruko rwo mu Rwanda ryakoze ikoranabuhanga rwise ‘KudiBooks’, rizajya rifasha urundi rubyiruko gucunga imishinga y’ubucuruzi no kumenyekanisha ibyo rukora.

Iri koranabuhanga rikoreshwa muri telefoni, ni umushinga wahize iyindi mu marushanwa y’ikoranabuhanga agamije guteza imbere urubyiruko, yateguwe n’Umuryango CRS (Catholic Relief Services) muri gahunda yiswe “Youth for Youth” (Y4Y), aho ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bakora imishinga ifasha n’urundi rubyiruko gutera imbere.

Umwe mu bakoze iri koranabuhanga rya KudiBooks, Pacifique Ubukombe Hallellua, yasobanuye ko rizajya rifasha abacuruzi kumenya uburyo amafaranga yinjiye, uburyo yasohotse, ibyo baranguye, inyungu bagize n’ibindi.

Akomeza asobanura ko KudiBooks ari porogaramu iri kuri website na Mobile application ikaba ikemura ibibazo bya ba rwiyemezamirimo badafite abacungamutungo babigize umwuga, hakaba n’ababafite ariko nanone bagasanga abo bacungamutungo babahenze.

Hari nk’aho wajya ukabaza amafaranga bungutse bake nibo bahita bayakubwira, bisaba ko babanza kujya mu gitabo bakandika ibyo bacuruje n’ibyo bakopye, ariko ‘KudiBooks’ izajya ibafasha.

Umucuruzi azajya ashyiramo amakuru y’ibyo akora mu bucuruzi bwe noneho abe yabasha kubona mu buryo burambuye raporo yabyo mu gihe runaka. Umugenzuzi na we azajya ashobora gukurikirana ibikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Pacifique Ubukombe ati “Akenshi ba rwiyemezamirimo baba bafite ibibazo byo gucunga umutungo n’imari mu bucuruzi bwabo, ugasanga ntibafite ubumenyi. Nk’urugero usanga abacuruzi benshi bacibwa amande kuko batatanze imisoro. Iyi porogaramu ikaba ikemura ibibazo bya ba rwiyemezamirimo badafite abacungamutungo babigize umwuga cyangwa n’ababagannye bikaba biri mu buryo buhenze”.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga ibishya, Irankunda Yves yashimiye uru rubyiruko avuga ko iri koranabuhanga ryakozwe n’abakiri bato ari urugero rw’ibishoboka.

Yavuze ko gahunda nk’izi zo gushyigikira urubyiruko zigomba gukomeza gutezwa imbere zaba izo leta ishyiraho ndetse n’izo ifatanyamo n’abafatanyabikorwa cyangwa abaterankunga.

Ati “Uruhare rwacu nka Leta ni ukubafasha gukora porogaramu ziberanye n’icyo urubyiruko rwacu rukeneye ni na ko byagenze muri iri rushanwa. Mu buryo bwagutse dushyiraho politiki zitandukanye harimo igamije ko ba rwiyemezamirimo bakiri bato barimo guhanga udushya tubasha kubona uburyo bwo kubafasha, tunashyiraho ikigega aho dufite amafaranga tugenda duha ba rwiyemezamirimo bakiri bato kugira ngo batangire kuzamura ibitekerezo byabo.”

Iradukunda avuga ko mu mwaka ushize hari imishinga 45 igitangira yatoranyijwe izahabwa amafaranga yose hamwe agera kuri miliyoni 500Frw aturutse muri kiriya kigega.

Yavuze ko hari amahugurwa atangwa n’amarushanwa atandukanye ategurwa nka “Hanga Pitch Fest” yatangiye umwaka ushize, aho uwahize abandi yahawe igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 50.

Umuyobozi Mukuru wa CRS mu Rwanda, Jude Marie Banatte, yavuze ko kugira ngo ugire uruhare mu iterambere ry’igihugu ugomba gushyigikira urubyiruko kuko ari rwo hazaza.

Ni muri urwo rwego muri gahunda bagira harimo no gufasha urubyiruko by’umwihariko mu bijyanye n’ ikoranabuhanga kugira ngo rigere kuri bose kuko ryihutisha iterambere aho ubu rikoreshwa muri serivisi nyinshi zitandukanye.

Yakomeje asobanura ko umushinga w’imyaka itatu bafite wa Y4Y [Youth for Youth] bateganya ko uzagera ku rubyiruko rusaga ibihumbi 75 mu Rwanda, ariko ukazagera no bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya CRS, Brian Wenger, yavuze ko mu Rwanda hari amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro kandi ari igihugu cyiyemeje iterambere ry’ikoranabuhangana na gahunda zishyigikira urubyiruko.

Ati “Twishimiye gukomeza kugira uruhare muri urwo rugendo kandi dufatanyije twabigeraho cyane ko icyo twibandaho nka CRS ari urubyiruko kandi ni rwo ejo hazaza h’igihugu.”

Wenger yijeje ko iri koranabuhanga rya ‘KudiBooks’ ryahanzwe n’urubyiruko rwo mu Rwanda bazarishyigikira rikabasha no kugera hirya no hino muri Afurika no ku Isi muri rusange.

Iri koranabuhanga rizafasha mu gukurikirana ubucuruzi
Uru rubyiruko nirwo rwakoze ikoranabuhanga rifasha mu gucunga imishinga y'ubucuruzi
Iradukunda yavuze ko urubyiruko rukomeje gushyirirwaho gahunda zirufasha guhanga ibishya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .