00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku Kwezi hagiye gushyirwa ikoranabuhanga ndangamerekezo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 May 2025 saa 09:45
Yasuwe :

Ikigo cyo muri Espagne kizwi nka GMV (Grupo Mecánica del Vuelo) cyamuritse uburyo bushya bw’Ikoranabuhanga bumeze nka GPS buzorohereza abajya gukora ubushakashatsi kuri uyu mubumbe.

Ni uburyo bwiswe LUPIN, buzaba bukoreshwa nk’uko Google Maps yifashishwa mu gutanga amerekezo n’andi makuru atandukanye ku Isi.

LUPIN ni umwe mu mishinga y’Ikigo cy’u Burayi gishinzwe iby’Isanzure wo koroshya ibikorwa byakorerwa ku Kwezi, nko gukomeza kumenya imiterere yako n’ibindi biteganywa nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’iby’ubukerarugendo.

Umuyobozi Mukuru w’uyu mushinga, Steven Kay, yavuze ko bari kuwutegura kugira ngo bashimangire ibikorwa bya muntu ku Kwezi ndetse bikorwe mu buryo bworoshye kandi bugezweho.

Ati “Izaba ari intambwe nziza no mu bikorwa byo gusura no kugenzura ibibera kuri Mars cyangwa koroshya ibyo kuba abantu baba kuri Mars.”

Iri koranabuhanga ryamaze kugeragerezwa ku Kirwa cya Fuerteventura kimwe mu bigize Espagne bijya kugira imiterere nk’iyo ku Kwezi.

LUPIN yifashisha ‘signal’ zituruka ku yindi mibumbe igaragiye Ukwezi kugira ngo ifashe abahanga mu by’isanzure kumenya neza aho bari, nk’uko GPS ibikora ku Isi.

Impamvu ni uko kugeza uyu munsi kubona inzira ijya ku Kwezi biba bigoye kuko icyogajuru iyo kigiyeyo cyifashisha amakuru agoranye aba yaturutse ku Isi, rimwe na rimwe ugasanga ntabwo ari ayo kwizerwa 100%.

Mu itangazo GMV yavuze ko itumanaho ku Kwezi risanzwe rigorana kuko bisaba kwisunga umurongo w’ako kanya wo ku Isi, cyangwa kwifashisha indi mibumbe igaragiye Ukwezi.

GMV ikomeza ivuga ko ibyo bishobora gutinza ifatwa ry’ibyemezo byihutirwa bitewe n’uko hari ibice bishobora kubura ihuzanzira.

Iki kigo kigaragaza ko kandi kuba nta buryo bugezweho buhari bumenyesha abari ku Isi ibiri kubera ku Kwezi, wenda nk’uburyo ivu rigenda n’ibindi, bishobora gutuma ibikorwa bimwe by’ubushakashatsi bigorana.

Ubu icyo kigo kirateganya guhuza amakuru y’ibice byo ku Kwezi n’andi mashya yo ku mibumbe ikugaragiye, hibandwa ku bice by’umwijima, kugira ngo uwaba ahageze amenye aho ari agize n’ikibazo abe yatabarwa byihuse.

Ku Kwezi hagiye gushyirwa ikoranabuhanga rikora nka GPS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .