Ni ibyatangajwe n’urwego rushinzwe kurinda amakuru y’abaturage muri Koreya y’Epfo ku wa 16 Gashyantare 2025. Rwavuze ko DeepSeek yakuwe muri Play Store na App Store, ndetse urubuga rwayo rwafunzwe kuva ku wa 15 Gashyantare 2025.
Iri hagarikwa rizakomeza kugeza DeepSeek igeze ku bisabwa kugira ngo yubahirize amategeko agenga ubwirinzi bw’amakuru bwite y’abaturage.
Mbere yo kuyihagarika, Koreya y’Epfo yari yasabye DeepSeek gusobanura neza uburyo ikoresha mu gukusanya no kubika amakuru y’abayikoresha. Yanategetswe kugira umuyobozi uyihagarariye muri Koreya y’Epfo no gukorana n’inzego zishinzwe iperereza kuri iyi dosiye.
Ikigo DeepSeek cyatangiye gukora muri Nyakanga 2023, gusa cyatangiye kwinjira mu bijyanye n’ubwenge bw’ubukorano muri Mutarama 2025. Nubwo kimaze igihe gito, cyatangiye gushyira ku gitutu ibindi bigo byari bisanzwe bikomeye muri uru rwego birimo na OpenAI yakoze ChatGPT.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!