Iki gitero cyifashishijwe ikoranabuhanga cyagabwe kuri uru rubuga mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu. Hashize amasaha atandatu kibaye, uru rubuga rwavuze ko kugira ngo abajura mu by’ikoranabuhanga babashe kwinjirira izo konti, byaturutse ku ikosa ry’umukozi warwo, wahinduye imikorere yarwo bigaha icyuho abajura.
Twitter yavuze ko iri kugenzura ibikorwa binyuranyije n’amategeko byaba byakozwe n’uriya muntu wigabije urubuga rwayo, hanagenzurwa amakuru yaba yabashije gukura kuri izo konti; byiyongera ku butumwa yazanditseho.
Mu rwego rwo kwirinda ko imbuga nyinshi zikomeza kwibasirwa n’iki gitero, Twitter yahise ihagarika konti zose ziri “verified” [zifite akamenyetso k’ubururu] ku buryo ba nyirazo batabashaga kwandika.
Nyinshi muri izo konti zongeye gukora mu ijoro rishyira ku wa kane, ariko itanga umuburo ko hari izindi ngamba ziri bufatwe mu kurwanya ko abajura bakongera kwinjirira uru rubuga.
Twitter yafunze kandi izindi konti zigera kuri miliyoni 10 zohereje ubutumwa bw’ubuhimbano busaba abantu kohereza amafaranga ya bitcoin hanyuma bagahita bakubirwa kabiri ku yo bari buze kuba bohereje.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!