Minisitiri w’Ikoranabuhanga Ingabire Paula wari mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 13 Werurwe 2025, yashimangiye ko uyu mwaka wa 2025 uzarangira u Rwanda rufite icyo kigo.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko iryo shuri rizafasha mu kuzamura ubumenyi bw’Abanyarwanda mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu ngeri zinyuranye.
Ati “Ubu tugiye gushyiraho Cyber Academy izajya itanga amasomo y’umutekano mu bijyanye n’ikoranabuhanga, bizaba bigamije ko tugira urubyiruko rufite ubumenyi bwo gukora ibihangano cyangwa rushobora kwirinda kandi bakaba bafasha mu ngamba zose dufite nk’igihugu.”
Yakomeje ati “Icyo kigo uyu mwaka kizaba kiriho, tuzafatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo icyo kigo gitanga ayo masomo, gitangire kiyatange aha mu Rwanda.”
Mu Kiganiro n’abanyamakuru Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga, Iradukunda Yves, yasobanuye ko icyo kigo cyizakorera muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ikoranabuhanga CST, icyahoze ari KIST.
Yavuze ko imirimo yo gutunganya aho kizakorerwa irimbanyije kandi ko biteze ko uyu mwaka wa 2025 uzarangira cyatangiye gutanga amasomo.
Ati “Ni ikigo gishinzwe kuzamura ubumenyi ku bijjyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga, bazajya bakorana n’abandi kandi dushaka ko kiba ikigo cy’icyitegererezo mu Karere muri ibyo. Bisobanuye ko n’abantu bo hanze bashobora kuhaza mu bijyanye no guhabwa ayo mahugurwa.”
Yasobanuye ko ari ikigo kizaba gitanga amahugurwa ku bakora mu rwego rw’ikoranabuhanga hagamijwe gukarishya ubumenyi no kubwongera mu birebana no gucunga umutekano w’ikoranabuhanga.
Ati “Niba uri banki ufite amakuru y’ingenzi baharanira ko abakozi bawe bahabwa ibyemezo mu gucunga amakuru, no kugenzura ko ibikorwa remezo bikwiye, ndetse no kureba ku ngamba ikigo gifite mu gucunga ububiko bw’amakuru.”
Yagize ati “Ushobora guhabwa amahugurwa y’igihe gito ariko ugahabwa impamyabushobozi aho hazajya hatangwa impamyabumenyi ituba baba ’CISCO Network Administrator’ni ukuvuga ko ubaye warize muri Kaminuza cyangwa ukora muri banki wahabwa ayo mahugurwa arebana n’uwo mwuga.”
Imibare ya Minisiteri y’Ikoranabuhanga yerekana ko kuri ubu abaturage bafite imyaka 10 kuzamura bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga bagera kuri 68.5%.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!