Iki kigo gifite intego yo guhugura abahanga 10.000 mu myaka itanu iri imbere, cyane cyane hakazibandwa ku bamaze igihe bakora mu rwego rw’ikoranabuhanga, aho bazajya bahabwa ubumenyi bwisumbuye hifashishijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye.
Iki kigo gifite intego yo gufasha u Rwanda kugera ku ntego yo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Ikindi n’uko kizatanga umusanzu kuri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’uko mu myaka itanu iri imbere abantu babarirwa muri miliyoni biganjemo urubyiruko bazahabwa amasomo y’ikoranabuhanga ajyanye na coding, abandi ibihumbi 500 bagahabwa amahugurwa ahanitse ku ikoranabuhanga.
Ku wa 23 Ukwakira 2024, ubwo hatangizwaga iki kigo ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru wa Vuba Technologies Limited, Srimal Rajapaksha, yavuze ko iki kigo kigamije kuziba icyuho cy’ubumenyi hagati y’ibyo abanyeshuri biga mu mashuri n’ibyo isoko ry’umurimo rikeneye, aho benshi usanga barangiza amashuri ariko badafite ubushobozi buhagije bwo guhita bahangana n’ibibazo biri mu rwego barimo.
Ati “Akenshi ubumenyi butangwa mu mashuri ni ubw’inyandiko gusa, ariko ntibufasha cyane mu kwinjira mu kazi. Twashyizeho iki kigo kugira ngo dutange amahugurwa ashingiye ku bikorwa bifatika aho abahanga mu by’ikoranabuhanga bashobora kwiga binyuze mu bimeze nko kwigira ku murimo.”
Iki kigo gifite icyerekezo cyo kuba icyitegererezo cya Afurika, aho abahanga baturuka mu bihugu nka Malawi, Zambia ndetse n’ahandi muri Afurika, bazajya baza guhugurirwa mu Rwanda.
Ibi bizanagira uruhare mu kugabanya umubare w’abajya hanze y’umugabane gushaka amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.
Kuri ubu, hari imikoranire hagati y’iki kigo n’inzego za Leta, ibigo by’amashuri ndetse n’ibigo by’abikorera mu rwego rwo kubaka ubufatanye bugamije guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga.
Abanyeshuri bazajya basoza amahugurwa bazajya bashyikirizwa impamyabushobozi mpuzamahanga zishimangira ubumenyi bungutse.
Iki kigo gifite ubushobozi bwo gutanga amahugurwa mu byiciro binyuranye birimo icya ‘networking’, gutunganya no gusesengura amakuru, ubwirinzi ku ikoranabuhanga [cyber security], icyiciro cy’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ‘AI’, gukora porogaramu za mudasobwa [Software development] n’ibindi.
Abazajya bahugurirwa muri iki kigo, bazajya banafashwa mu kubona ibyemezo bibemerera gukora amasuzuma yemewe ku rwego mpuzamahanga nyuma yo kurangiza amahugurwa.
Uretse Abanyarwanda, biteganyijwe ko hazanakirwa abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, kandi amahugurwa akazajya atangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa ubw’imbonankubone.
Iri shuri ryashowemo asaga miliyoni 200 Frw, ndetse bikaba byitezwe ko rizakomeza kwagukira no mu tundi turere tw’igihugu mu bihe biri imbere. Umushinga wo kuritangiza watangiye kunononsorwa mu 2019.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!