Kasha yahawe miliyoni y’amadolari ngo ibashe kugeza ku bagore n’abakobwa ibikoresho by’isuku

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Mata 2020 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Ikigo gifasha abagore n’abakobwa kubona ibikoresho by’isuku n’izindi serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, Kasha, cyahawe inkunga ya miliyoni y’amadolari (asaga miliyoni 953 Frw) yo kwagura ibikorwa mu Rwanda no muri Kenya kugira ngo bigere ku bantu benshi bashoboka.

Iyo nkunga yatanzwe n’ikigo cy’iterambere cyo muri Finland gifasha imishinga itandukanye, cyitwa Finnfund. Iki kigo gifasha mu mishinga irimo iy’ubucuruzi buganisha ku iterambere rirambye, imishinga igamije uburinganire n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri Finnfund, Johanna Raehalme, yavuze ko Kasha bayiteye inkunga kuko ifite uruhare runini mu guteza imbere abagore.

Yagize ati “Kasha yujuje ibyangobwa byose by’ubucuruzi buteza imbere abagore. Babiri mu bayishinze bombi ni abagore, 50 % by’abari mu buyobozi bwayo bukuru ni abagore, 64 % by’abakozi bayo ni abagore kandi bahagarariwe mu buryo bungana haba mu ijambo bagira no mu ifatwa ry’ibyemezo.”

Raehalme yavuze ko ikindi gituma Kasha iba ikigo cyiza giteza imbere abagore, ari uko 82 % by’abakiliya bayo ari abagore.

Ati “Twanyuzwe n’intego zabo ndetse no kuba ubucuruzi bukorewe kuri Internet bugenda butera imbere.”

Kasha yashinzwe mu 2016, ishingwa na Joanna Bichsel afatanyije na Amanda Arch. Intego yabo yari ukugeza ku bagore mu buryo bworoshye kandi bwizewe ibikoresho by’isuku bakenera nk’ibikoreshwa igihe bari mu mihango, imiti, amavuta n’ibindi. Bacuruza n’ibikoresho by’abana byose bigakorerwa ku rubuga rwabo kuri internet.

Kasha yatangiriye mu Rwanda ariko ubu yamaze kugaba amashami muri Kenya. Iki kigo kivuga ko kimaze kubona abakiliya 55 000, aho 75 % byabo ari abafite amikoro aciriritse. Abo bakiriya bose bamaze guhabwa ibicuruzwa 600 000.

Umwe mu bashinze Kasha, Joanna Bichsel yagize ati “Turi ikigo gifite intego by’umwihariko ku bakiliya bacu. Tugeza ku bagore ibikoresho baba bakeneye cyane cyane mu buryo bw’ibanga.”

Bichsel yavuze ko bakomeje kwaguka no kongera ubwinshi bw’ibyo bageza ku bakiliya. Muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, yavuze ko batangiye gucuruza imiti yica udukoko mu ntoki (hand sanitizers), amasabune yica udukoko, udupfukamunwa, uturindantoki n’udukoresha bifashisha bapima COVID-19.

Hejuru y’inkunga Kasha yatewe, Finnfund yiyemeje no gutanga ubufasha bukenewe mu guteza imbere uburyo bw’ikoranabuhanga bakoresha bacuruza.

Kasha yashinzwe mu 2016, ishingwa na Joanna Bichsel afatanyije na Amanda Arch
Ushaka ibicuruzwa bya Kasha abisaba ku rubuga rwabo www.Kasha.rw, akabigezwaho mu ibanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .