Iyi porogaramu ikoze mu buryo bubiri, aho hazaba hari ikarita ibitseho amakuru y’umuntu, noneho mu bice bihuriramo abantu benshi habe hari icyuma kijya kumera nk’icyo abagenzi muri Kigali bakunze gukozaho ikarita binjira mu modoka rusange.
Nko mu gihe umuntu agiye mu isoko, ku muryango azajya ahasanga icyo cyuma akozeho ya karita ibitse amakuru ye, ubwo abe agiye mu mubare w’abantu binjiye muri iyo nyubako. Nahava akajya nko mu rusengero, naho azajya ahasanga cya nyuma akozeho ikarita, kibike ko yahageze.
Ishemaryayo w’imyaka 26 yabwiye IGIHE ko yatekereje gukora ubu buryo bw’ikoranabuhanga, agamije gufasha inzego z’Igihugu uburyo zajya zikurikirana abahuye n’abanduye Coronavirus mu buryo bworoshye, kuko bizajya bisaba kujya muri iryo koranabuhanga, ugahita umenya ahantu yageze hahurira abantu benshi n’iyo umurwayi we yaba atibuka aho yagiye.
Uyu mukobwa avuga ko hari ibigo bimwe batangiye gukorana nabyo, cyane cyane nk’insengero zishaka kumenya umubare w’abazinjiyemo ku buryo hagize ikibazo cy’ubwandu kibaho gukurikirana byakoroha.
Ati “ Iyo twahawe nk’isoko dufata akamashini kacu gakoresha ikoranabuhanga tukagashyira ku rugi, noneho umuntu iyo aje akoze ikarita tuba twaramuhaye igahita igaragaza imyirondoro ye n’igihe ahinjiriye ndetse n’iyo agezemo igaragaza n’uwo bari begeranye n’igihe yahasohokeye.”
Yavuze ko nko mu gihe hari uwo inzego z’ubuzima zaketse ko yahuye n’uwanduye ariko zitaramubona, bashyira imyirondoro ye muri iryo koranabuhanga ku buryo aho yinjiye bahita bahabona bakamukurikirana hakiri kare.
Ati “ Iyo twamaze gushyira ako kamashini ku rugi, iyo haje umuntu ufite iyo karita inzego z’ubuzima zaketse ko arwaye gahita kagaragaza imyirondoro ye kandi n’iyo agiye ahandi kari karamugaragaza kuko kaba karayibitse. Twabikoze mu rwego rwo gufasha Leta gukurikiraba abarwayi ba Covid-19 kuko ubona ko ubwandu bugenda bwiyongera kubera ko nta buryo bwo gukurikirana abantu.”
Anashimangira ko iyi porogarame yujuje ubuziranenge, ndetse ngo bashaka ko ikusanyirizo ry’amakuru yayo bariha ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC.
Ishemaryayo yavuze ko kuri ubu bari gukorana n’Itorero ry’abangilikani Paruwasi ya Remera na Kibagabaga ndetse na Paruwasi ya Musanze muri Kiliziya Gatolika, ariko barifuza gukorana n’ibindi bigo binini birimo inganda, za Banki, amasoko n’ibindi byinjirwamo cyangwa bikoresha abantu benshi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!