Abitabiriye iri torero ni abasanzwe ari urubyiruko rw’abakorerabushake bazwi nk’Intore mu Ikoranabuhanga. Baturutse mu turere twose tw’igihugu, aho basanzwe bakora ibikorwa byo gufasha no kwigisha Abanyarwanda ibijyanye n’ikoranabuhanga rikenerwa na benshi muri ibi bihe.
Nikuze Clementine ni umwe muri bo, yagize ati "Hano turi kugira byinshi birimo indangagaciro zikwiye kuturanga na kirazira, ariko icyiza turi kuhavoma ni ugushyira hamwe no kwiga biruseho. Tugiye kurushaho gufasha abaturage mu bijyanye n’ikoranabuhanga kuko natwe ibibazo twagiraga bari kubidusubiza ubu nta kibazo."
Usibye kwigisha abaturage iby’ikoranabuhanga, uru rubyiruko rubafasha no kurikoresha muri gahunda za Irembo, basaba serivisi zitandukanye za Leta zikenerwa n’abatari bake zakundaga kubahenda kubera ingendo bajya kuzisaba.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano z’Uburere Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, ubwo yafunguraga iri torero yasabye uru rubyiruko kurushaho gukora neza no gufasha abaturage.
Ati "Inyigisho muri guhabwa zizabagirira akamaro ubwanyu kuko burya mu kazi umuntu afashwa n’ibyo azi yigishijwe na mwarimu, agafashwa n’ibyo yigiye mu kazi muri bagenzi be ariko cyane cyane afashwa n’imyitwarire n’uburere yifitemo."
"Ibi rero bigomba kuzabafasha ubwanyu mu mibereho ariko mugafasha n’abandi mugafatanya ni bwo muzagera kuri byinshi mwitezweho mu iterambere ryifuzwa ariko cyane cyane muzaharanire gukora icyatumye muza gutozwa."
Umukozi wa Irembo ushinzwe Serivisi z’Abaturage no kuzibagezaho, Nyinawinkindi Liliose, yashimye cyane umusanzu uru rubyiruko rutanga mu bufatanye bagirana.
Ati "Intego yo gutoza uru rubyiruko ni ukugira ngo tubigishe serivisi za Irembo no kubafasha kujya kuzigisha no kuziha abaturage. Umusanzu wabo ni munini cyane kuko mbere wasangaga umuturage ashobora gukenera serivisi y’ikoranabuhanga cyane cyane iza Irembo akajya kubaza umuyobozi kandi burya abayobozi baba bafite akazi kenshi ugasanga ntibabonanye."
"Hari n’igihe yakoraga urugendo rurerure ndetse izindi akazishyura. Uru rubyiruko ruradufasha mu kwigisha abaturage uburyo hari serivisi bakwikorera n’irindi koranabuhanga. Tuzakomeza rero gufatanya na bo kuko ubu tugeze kuri 42% bya serivisi kandi twifuza kuba mu 2024 turi kuri 70% kandi tuzabigeraho."
Yakomeje asaba inzego z’ubuyobozi n’abaturage kurushaho gukomeza gukorana n’urwo rubyiruko kuko rufite ubumenyi rwiteguye gutanga kuko ibyo bakora byose babikorera abaturage badatanze ikiguzi.
Kugeza ubu hari Intore mu ikoranabuhanga zigera ku 1500 hirya no hino mu gihugu zishinzwe guhugura abaturage zikabafasha kugira ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga.
Muri zo izigera kuri 500 ziri gutorezwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba bigizwemo uruhare na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano z’Uburere Mboneragihugu na RISA.
Kuva Irembo ryatangira mu 2014 kugeza ubu, habayeho impinduka igaragara mu mitangire ya serivisi za Leta y’u Rwanda, hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, aho kuri uru rubuga wahasanga serivisi za leta zirenga 100 ndetse bikaba biteganyijwe ko zizongerwa zikagera kuri 400.
Ikoreshwa ry’iri koranabuhanga ryagabanyije gutonda imirongo ku biro bishinzwe gutanga izo serivisi ndetse ryafashije abantu gukoresha igihe cyabo neza, kudatakaza amafaranga menshi no kugabanya ikoreshwa rya hato na hato ry’impapuro.
Ubu abifuza serivisi za leta mu buryo bw’ikoranabuhanga banyura kuri www.irembo.rw cyangwa bagakoresha telefoni igendanwa bagakanda *909# bagakurikiza amabwiriza. Bishobora kandi guhamagara ku murongo wa 9099 bagahabwa ibisobanuro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!