Ni icyemezo Irembo yahawe n’Ikigo Ngishwanama mu bijyanye n’Ikoranabuhanga gifite icyicaro ku Mugabane wa Afurika, Digital Jewels.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024, kibera ku cyicaro gikuru cya Irembo, cyitabirwa n’abahagarariye impande zombi.
‘Payment Card Industry Data Security Standards- BCI DSS’, ni icyemezo kigaragaza ko urubuga IremboGov rukurikiza kandi rukubahiriza amahame mpuzamahanga agenga ibigo bigira aho bihurira n’amakuru y’abantu bakoresha amakarita ya banki cyangwa bitanga serivisi zishyurwa hakoreshejwe ayo makarita.
Muri uyu mwaka Irembo izizihiza imyaka 10 itangiye gutanga serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga, aho yatangiranye serivisi zirenga 100 kuri ubu zikaba zisaga 600.
Inyinshi muri izi serivisi zishyurwa hifashishijwe uburyo bunyuranye muri bwo harimo n’ubwo kwifashisha amakarita ya Visa Card, Master Card cyangwa American Express.
Kubona iki cyemezo mpuzamahanga kuri Irembo, bivuze ko uburyo bukoreshwa kuri uru rubuga iyo hakorwa ubwishyu bwa serivisi runaka, bikoranwa umutekano kandi amakuru yose y’uwishyura agakoreshwa neza akanabikwa neza.
Ni urugendo rwatangiye mu ntangiriro z’umwaka ushize, ibintu byasabye ko habanza kubaho impinduka mu ikoranabuhanga ry’uru rubuga, impinduka mu ihererekanya ry’amakuru hagati y’abafatanyabikorwa ba Irembo, n’impinduka muri imwe mu mikorere y’urubuga IremboGov, bigerwaho mu Ukuboza 2023.
Ibi byose byakozwe hagamijwe kubaka uburyo bukomeye bwo kurinda amakuru y’abakoresha Irembo kuba yakibasirwa, no kuyaha ubudahangarwa ku bitero by’ikoranabuhanga.
Ubuyobozi bw’Irembo butangaza ko imwe mu mpamvu haba ikintu nk’iki, haba hagamijwe kongera icyizere ku muturage bakumva ko amakuru bwite batanga igihe asaba serivisi, abikwa mu buryo bwizewe.
Iki cyemezo kije cyiyongera ku kindi Irembo, yabonye umwaka ushize kirebana n’itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu, gitangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho [NCSA].
Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, avuga ko ibi bigaragaza ubushake bw’Irembo mu kubahiriza amategeko ya Leta n’andi mpuzamahanga aba agamije kurinda no kubungabunga amakuru bwite y’abasaba serivisi za leta ku rubuga IremboGov.
Ati “Hamwe na serivisi nyinshi dutanga hari abantu benshi bamaze kumva gahunda ya ‘cashless’ basigaye bishyura serivisi zimwe bakoresheje amakarita yabo hakaba n’abandi baba mu mahanga bayakoresha, niyo mpamvu twifuje ko umutekano wabo hakurikijwe ibipimo mpuzamahanga wakomeza kubahirizwa.”
Muri rusange mu 2023, urubuga Irembo rwakoreweho ubwishyu bwa serivisi za Leta bungana na miliyoni 8,7b Frw. Hakoreshejwe uburyo butandukanye burimo n’ubwifashishije amakarita ya za banki, hishyurwa asaga miliyari 130 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa Digital Jewels, Adedoyin Odunfa, yavuze ko habanje gufatwa umwanya wo gukora isuzuma ku mikorere ya Irembo, biba ngombwa ko basabwa gukora impinduka, nyuma haza kwemezwa ko ifite ubushobozi bwo kurinda amakuru ku rwego mpuzamahanga, y’abaturage bishyura serivisi zayo bakoresheje amakarita.
Yagize ati “Ni isuzuma ngarukamwaka, urumva rero ko bitarangiye ahubwo buri gihe tuzajya tuza tukareba uko bahagaze. Mu gihe bakomeje kugendera muri uyu murongo twakizera ko bazabasha guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga no gukumira ibindi byago byose byakibasira amakuru y’abakoresha serivisi zabo.
Uyu munsi serivisi z’ibanze za Leta abaturage bakunze gukenera, bashobora kuzibona banyuze ku rubuga IremboGov batageze ku biro bizitanga, kandi bikaba byitezwe ko zizakomeza kongerwa uko ikoranabuhanga rikomeza guhabwa ingufu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!