Ubu bukangurambaga bwa "Byikorere" bugamije kwigisha Abanyarwanda n’abanyamahanga uburyo bashobora kwiha cyangwa kwisabira serivisi za Leta bifashishije telefoni zigendanwa cyangwa mudasobwa, bidasabye ko bareka akazi kabo ngo bajye gushaka abayobozi cyangwa abandi babafasha gusaba serivisi.
Muri uku kwezi, Gicurasi 2024, Irembo Ltd irishimira umwaka umwe ubu bukangurambaga bumaze ndetse n’impinduka bwagejeje ku miryango itandukanye ituye mu Karere ka Burera mu Mirenge ya Bungwe, Gatebe, Nemba, Rwerere, Gitovu na Rugengabali.
Binyuze mu byagaragajwe, amahuriro y’abaturage n’amahugurwa, abanyeshuri barenga 2000, abatishoboye bakora imirimo muri gahunda ya Vision Umurenge Program (VUP) 500 n’abandi baturage 1000 basobanuriwe akamaro k’iri koranabuhanga mu kugera kuri serivisi za Leta ku Baturarwanda bose.
Byakozwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) mu kubigisha uburyo bashobora kubona servisi zijyanye n’indangamuntu ndetse n’amakuru yabo bwite akabikwa mu mutekano usesuye.
Mu Murenge wa Nemba gusa, ubukangurambaga bwa Byikorere bwafashije abaturage 72. Hejuru yabyo, ubufatanye n’inzego z’ibanze bwagize uruhare runini mu gutuma basobanukirwa kurushaho uburyo bashobora kwisabira serivisi no kwishyura, ndetse no kuba abanyeshuri bamenya uko bashobora gusaba serivisi zijyanye n’indangamuntu mu gihe bageze mu gihe cyo kuzifata.
Umuyobozi ushinzwe Ikwirakwiza rya Serivisi za Irembo Ltd, Kamugisha Tonny, yavuze ko bishimiye uburyo umubare w’ababasha kwisabira serivisi za Leta wazamutse mu gihe cy’umwaka umwe gusa.
Ati "Ni umwaka umwe w’ibyishimo kuko abisabira serivisi bavuye kuri 25% bagera kuri 38% bigizwemo uruhare n’icyerekezo cyacu cyo kongerera ubushobozi buri Muturarwanda binyuze muri gahunda ya Byikorere. Dufite intego yo kububakamo ubushobozi no kungukiramo ibyiza byinshi biganisha ku iterambere, biturutse muri ubu bukangurambaga; mu gihe basaba serivisi ku rubuga IremboGov, bityo na bo bakunguka ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga."
Ubuyobozi bwa Irembo Ltd buheruka gutangaza ko umwaka wa 2024 uzasiga serivisi za leta 234 ziboneka kuri uru rubuga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!