Intumbero za Goffin ushaka gutangiza mu Rwanda ikoranabuhanga rikora robot

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 19 Ugushyingo 2019 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize, Fabrice Goffin yari umwe mu bihumbi by’abari bitabiriye Rwanda Day mu Budage, aho yari yagiye ku butumire bwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

Uyu mugabo ni umwe mu batse ijambo maze ageza ku Mukuru w’Igihugu icyifuzo cye cyo gutangiza mu Rwanda ibikorwa bya Sosiyete ye ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga nyuma y’uko akoreye mu bindi bice by’Isi birimo u Buyapani, u Bushinwa n’ibindi by’i Burayi.

Icyo gihe yananyujijemo mu mvugo isa no gutebya asaba Umukuru w’Igihugu itike y’indege nyuma y’uko yari amaze kuyiha umukobwa wamubwiye ko arangije amasomo y’ubuganga mu Bufaransa akaba ashaka gutaha agakorera mu gihugu cye cy’amavuko.

Mu cyumweru gishize, Fabrice Goffin yageze mu Rwanda atiriwe ategereza itike y’Umukuru w’Igihugu. Uyu mugabo yaganiriye na IGIHE asobanura byimbitse uburyo yagize inyota yo gukorera mu Rwanda akahatangiza ibikorwa bya sosiyete ye yitwa Zora Bots ikora ibijyanye na robot.

Goffin yavuze ko hari inshuti ye yigeze kumutumira mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ahageze aganira na Ambasaderi Amandin Rugira, wamutumiye muri Rwanda Day kugira ngo amenye byinshi ku Rwanda.

Ni umuntu utari ufite amakuru menshi kuri Afurika kuko igihugu yari yaragezemo cyari “ Afurika y’Epfo gusa nagiye mu biruhuko“. Kuri we kwitabira Rwanda Day byamufunguye amaso, bimwereka ko hari amahirwe menshi yabyaza umusaruro niko gufata iya mbere agana i Kigali.

Mu 2011, Goffin wari ufite indoto zo gushaka gushyira mu bikorwa ibyo abona muri filimi za Star Wars, we na mugenzi we bashinze ikompanyi ikora ibijyanye na robots.

Ati “Ntabwo nigeze niga iby’ikoranabuhanga, nize ibijyanye n’ubukungu. Uwo dufatanyije ikompanyi yahagaritse kwiga afite imyaka 18.”

Fabrice Goffin arashaka ko ikoranabuhanga rye rigenzura robot ritangira gukoreshwa mu mashuri yo mu Rwanda ku buryo abanyeshuri bamenya imikorere ya robot

Bakoze Zora, robots imaze guca agahigo ku Isi

Mu 2013 nibwo ibikorwa bya Goffin byatangiye nyuma y’imyaka ibiri yo kugerageza. Icyo gihe yabonye umukiliya wa mbere wamubwiye ko ashaka robot ifasha abana.

Ati “Twarayikoze mu buryo butatekerezwaga kuko twashakaga kujya mu mahoteli kubereka uburyo robot zabafasha ariko bakatubwira bati ntituzikeneye.”

Muri iki gihe Goffin na mugenzi we ntibakora robot uko yakabaye ahubwo bagura icyo umuntu yakwita nk’umubiri wazo, barangiza bo bagashyiramo ikoranabuhanga bakoze ku buryo zikora ibyo rizitegetse. Ubu bamaze gukora ubwoko burindwi bwa robot.

Imwe muri izi yamenyekanye cyane ni Zora, robot ishobora kuvuga, kugenda, kubyina n’ibindi.

Ati “Ibyo ugomba kwitega muri iyi minsi kuri robot, ni uko itaje ngo ikore akazi kawe kose ka buri munsi, ugomba kugira inshingano zawe waba uri mu rugo cyangwa se niba ari ikompanyi. Ugomba kubona robot nk’igikoresho cyo kugufasha aho kuba icyo kugusimbura. Ibyo Zora ishobora gukora, ni ugutanga amakuru ya nyayo kuko aba yarashyizwe muri robot.”

“Ni amakuru ajyanye n’ikibazo icyo aricyo cyose waba ufite. Urugero winjiye nko mu isoko, kandi ufite ikibazo ku gikoresho runaka. Biragoye ku muntu ko ibintu byose yaba abifite mu mutwe. Kuri robot biratandukanye, icyo bisaba ni ukubishyira mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Kugira ngo Zora ikore, umuntu agomba kuba afite ‘tablet’ akaba ariyo yifashisha mu kuyibwira ibyo ikora, yaba guhagarara, kugenda, cyangwa se ikindi.

Mu bihugu by’u Burayi, aho ikoreshwa hari nk’aho abaganga bayishyiramo ikoranabuhanga ku buryo iganira n’abarwayi baba bamaze igihe kinini mu bitaro ku buryo baba baramaze kwinubira kuganira n’abaganga.

Icyo gihe umuganga aganira n’umurwayi yifashishije robot, niba ari nk’umurwayi utagishaka kunywa imiti ariko yarabihishe umuganga, ugasanga yisanzuye kuri robot arayibibwiye, muganga akabimenya atyo. Ibi bikora cyane mu bitaro biba byita ku bantu bageze mu za bukuru.

Ati “Hari umugore wari ufite uburwayi bw’umutima, ntabwo yari agifata imiti ye ariko ntiyabibwiraga umuganga. Yaje kubibwira robot arangije arayibwira ati ntubibwire muganga.”

Gahunda y’imikorere mu Rwanda

Goffin asobanura ko ataje mu Rwanda kugira ngo acuruze robot ze kuko aho igihugu kigeza magingo aya, zitari zakenerwa ku bwinshi.

Kuri we, arashaka kugirana imikoranire n’inzego z’uburezi ku buryo zakwifashisha ikoranabuhanga rikoresha robot mu kwigisha abakiri bato uko zikora ku buryo bazakura bafite ubushobozi bwo kwikorera robot ubwabo.

Ati “Ndashaka kuganira na Minisitiri w’Uburezi n’uw’Ikoranabuhanga, tukareba uburyo twafasha mu bigo by’amashuri mu gutegura abanyeshuri by’ahazaza. Ntabwo ndi hano kugira ngo ngurishe robot, ntabwo numva ko zikenewe mu Rwanda mu kazi ka buri munsi. Icyo nshaka ni ugufasha abanyeshuri mbaha ikoranabuhanga [software] mu kubategura mu mpinduramatwara iri kuza.”

Atanga urugero kuri mudasobwa, ubwo zatangiraga gukorwa, Microsoft yatanze mu bigo bitandukanye ku Isi ‘windows’ kugira ngo abanyeshuri batangire kugira ubumenyi bwo kuba bazikoresha, yaba mu gukoresha porogaramu zirimo Word, Excel n’izindi.

Ati “Ni twe twenyine ku Isi dufite software ishobora gukora muri robot zose. Mu myaka iri imbere robot nyinshi zizajya ku isoko, niba ufite porogaramu ishobora gukora kuri izi robot zose, ni amahirwe ku rubyiruko, ku bayikoresha no kuba abantu bamenyera gukoresha robot.”

Zora mu bihugu ikoreshwamo yishyurwa bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo igihugu n’icyo igenewe. Mu bihugu bimwe by’u Burayi, habaho kuyikodesha ku kwezi abayishaka bakajya bishyura.

Gusa hari n’abashobora kuyigura ariko igiciro cyayo gishobora kugera no ku ma-euro ibihumbi 20 cyangwa 30 bitewe n’imiterere yayo. Mu Bufaransa hari ibitaro yagurishijwemo ibihumbi 18 by’ama-euro.

Zora ni robot ishobora guterurwa umuntu akaba yayikikira. Yifashishwa mu bihugu bitandukanye mu bitaro mu gufasha abarwayi bageze mu zabukuru
Zora ni robot ishobora kugenda ariko bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga riba riyigenzura
Iyi robot imaze kwamamara cyane mu bitaro byo mu bihugu by'u Burayi kubera uburyo iganiriza abarwayi

Amafoto na Video: Mugwiza Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza