Instagram igiye kujya igenzura amafoto ayishyirwaho yanyujijwe muri Photoshop

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 19 Mutarama 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Instagram ikomeje urugamba rwo kurwanya amakuru y’ibihuha akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, aho kuri ubu igiye kujya igenzura amafoto ayishyirwaho ashobora kuba atanga amakuru atari yo, cyane nk’aba yahinduwe hifashishijwe porogaramu itunganya amafoto ya Photoshop.

Uru rubuga rugenzurwa na Facebook ruri gukora amavugurura atandukanye by’umwihariko agamije kurwanya amakuru y’ibihuha atambutswaho. Kuri ubu amavugururwa agiye gutangazwa mu minsi iri imbere azaba agenzura amafoto yakorewe muri Photoshop.

Hazajya hifashishwa uburyo bubiri. Ubwa mbere ni ubushingiye ku bitekerezo by’abantu, aho bazajya bavuga uko babona iyo foto, hanyuma ubundi bwo bushingiye ku igenzura rizajya rikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Mu gihe ifoto bigaragaye ko iri gutanga amakuru atari yo kubera ko yahinduwe, izajya ibanza kugenzurwa mbere y’uko yongera kugaragara kandi ubutumwa buvuga ko iri gutanga amakuru atari yo buyigaragazweho.

Umuvugizi wa Facebook yatangaje ko amafoto atazajya ahishwa kuko yakorewe Photoshop, ahubwo ko azajya ashyirwaho ikirango mu gihe ari kugenzurwa.

Mu gihe iryo genzura rirangiye, kizajya gikurwaho mu gihe bigaragaye ko atari amafoto agamije gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.

Amafoto ashyirwa kuri Instagram yakorewe muri Photoshop agiye kuzajya abanza kugenzurwa hirirwa ko hakwirakwiza amakuru y'ibihuha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .