00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Infinix igiye gushyira ku isoko ry’u Rwanda telefoni ya Note 12

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 May 2022 saa 10:36
Yasuwe :

Sosiyete icuruza telefoni zigezweho ya Infinix, igiye gushyira ku isoko ry’u Rwanda telefoni ya Note 12, ifite ikoranabuhanga rihambaye guhiga izari zisanzwe.

Iyi telefone igiye kugezwa ku isoko ry’u Rwanda yasohotse bwa mbere kuwa 26 Mata 2022.

Ni imwe muri telefone zikorwa na Infinix zigezweho ubu ku isoko kandi zikunzwe. Ijyamo Simcard ebyiri, ikagira n’ububiko buhagije ariko bushobora kunganirwa na Memory card.

Ni telefoni kandi ibereye abakunda gufata amafoto kuko Camera yayo y’imbere ifite Megapixel 16 bituma ifata ‘selfie’ nziza iy’inyuma ikagira Megapixel 108.

Umukozi Ushinzwe iyamamazabikorwa muri Infinix Rwanda, Mucyo Eddy, yavuze ko iyi telefoni ikoranywe ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru rya ‘helio G96’.

Yakomeje avuga ko kuva mu 2017 Infinix yagera mu Rwanda, intego yayo ari ugucuruza telefoni zifite ikoranabuhanga rihambaye.

Telefone za Infinix zifite camera ikorwa n’uruganda rwa Sonny rwamamaye mu gukora camera zifite umwihariko mu gufotora cyangwa gufata amashusho meza.

Kuva telefoni za Infinix zakwinjira ku isoko ry’u Rwanda mu 2017, imaze gusohora nyinshi kandi zakunzwe cyane bitewe n’imikorere yazo yorohereza buri wese.

Infinix Note 12 ifite Megapixel 108

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .