00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indege za Boom Supersonic zigiye gutangira kogoga ikirere

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 18 August 2022 saa 12:50
Yasuwe :

Umwaka ushize ni bwo ikigo cya Boom Technology, Inc kibinyujije muri Boom Supersonic cyatangaje ko kigiye gutangiza uburyo bushya buzajya bufasha abantu gutembera hirya no hino ku Isi mu gihe cy’amasaha make kandi ku giciro gito ugereranyije n’uko byari bisanzwe ku bakora ingendo zogoga ikirere bifashishije indege.

Muri iki cyumweru, Boom Supersonic ku bufatanye n’izindi kompanyi z’indege muri Amerika bamaze gutangaza ko hamaze gukorwa amasezerano yo kugura indege 20 zahawe izina rya “Overture” aho harimo n’ingingo ivuga ko hashobora kugurwa izindi 40.

Boom Supersonic yinjiye mu byo kugura izi ndege nyuma y’aho United Airlines nayo yari yakomoje ku kugura izigera kuri 15 mu mwaka ushize.

Izi ndege nshya za Boom byitezwe ko buri imwe izaba ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 80 kandi zishobora kugendera ku muvuduko ukubye hafi kabiri uw’ijwi ku buryo n’ubundi zizabasha kugabanya kimwe cya kabiri cy’igihe cyajyaga gikoreshwa mu kwambuka inyanja ya Atlantique.

Abakora izi ndege bavuga ko zizewe kandi abazazigendamo bazajya baba batekanye ku buryo bazajya babasha gucungura igihe cyabo kuko umuvuduko wa Overture ukubye kabiri uw’indege zo mu bucuruzi zari zisanzwe zizwiho kunyaruka.

Ni indege ifite uburebure bwa metero 62,4 aho ifite ubushobozi bwo kugurukira ku butumburuke bwa kilometero zirenga 18.

Byitezwe ko nibura mu 2025, izi ndege zizaba zaratangiye gukorerwa amagerageza yo kugurutswa ku buryo abagenzi bashobora kuzaganura kuzigendamo mu gihe kitageze ku myaka 10.

Zizajya ziba zifite moteri enye mu rwego rwo kuba haboneka ibisubizo bitandukanye mu gihe habayeho ikibazo ndetse izi moteri zizanafasha mu kugabanya urusaku rw’izi rutemikirere.

Kompanyi z’indege zitandukanye zamaze gukururwa no kwibikaho izi ndege harimo United Airlines, Japan Airlines na Virgin Atlantic ku buryo zose ziteguye kujya zishyura agera kuri miliyoni 200$ kuri buri ndege.

Blake Scholl uri mu batangije ikigo cya Boom Technology, Inc gikoresha izina ry’ubucuruzi rya Boom Supersonic, avuga ko bizeye ko “Overture” izaba igisubizo ku bibazo byinshi abakora ingendo zo mu kirere bajyaga bahura nabyo ndetse yijeje ko zizaba zinakoze mu buryo bubungabunga ikirere hagamijwe kugabanya imyuka igihumanya kandi kuzigendamo bizaba bidahenze.

Iyi ndege byitezwe ko igiye guhindura uburyo ingendo zo mu kirere zikorwa
Izaba ifite umuvuduko ukomeye wikubye hafi inshuro ebyiri uw'indege zisanzwe
Nta ndege yihuta nk'iyi iri ku Isi muri iki gihe, byitezwe ko mu myaka itanu iri imbere izatangira kogoga ibicu
Urugendo rwatwaraga nk'amasaha umunani mu kirere, ruzaba atatu
Byitezwe kandi ko igiciro cy'ingendo zo mu kirere kizagabanuka kubera izi ndege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .