Ni ibitero Donald Trump yavuze ko byageze ku ntego, bisenya ibyo bikorwaremezo byifashishwa mu gutunganya ingufu za nucléaire.
Yashimiye abagize uruhare muri uwo murimo ukomeye baba Abanya-Amerika n’Abanya-Israel, by’umwihariko abatwaye indege zifashishijwe.
Ati “By’umwihariko ndashimira Abanyamerika bagurukije ziriya mashini z’akataraboneka. Ndashimira kandi Igisirikare cya Amerika ku ruhare cyagize muri iki gikorwa cyari gikomeye kitigeze kibonwa mu myaka myinshi ishize.”
Izo mashini zikomeye Trump yavugaga ni indege z’intambara za Amerika zizwi nka ‘B-2 Bombers’, zizwi cyane ku izina rya ‘Stealth Bomber’.
Zikoreshwa aho rukomeye, aho zishobora kwikorera intwaro zisanzwe cyangwa iza nucléaire.
Zagenewe kuguruka mu buryo bwihariye buzifasha mu kudatahurwa na radar z’aho zinyuze kabone n’iyo zaba zinyuze mu gice kirinzwe cyane. Zinjira mu gihugu cy’umwanzi maze si ukumuzahaza kakahava.
Ntabwo zibonwa na radar cyangwa ‘sensors’ z’umwanzi. Wowe ujya kumva ukumva zakugezeho zikakwangiriza bikomeye cyane.
Zifite amababa arambuye cyane, zikagira uburyo bw’ikoranabunaga buhambaye buzigabanyiriza ubushyuhe n’urusaku, moteri zihishe cyane ndetse n’uburyo bwagenewe kugenzura ‘radar’ z’umwanzi.
‘B-2 Bomber’ ifite ubushobozi bwo kugenda ibilometero 9.600 itarongerwamo amavuta ndetse ikaba yarenzaho ikageza ku 20.000 yongerewemo amavuta mu kirere.
Ishobora kugendera ku butumburuke bwa metero 15.240, ibiziha ubushobozi bwo kugenzura aho zigiye kurasa ndetse n’umutekano wayo umeze neza.
Indege imwe ifite ubushobozi bwo kwikorera ibisasu bipima ibilo 18.144, birimo ibyagenewe kwangiriza aho birashe ku kigero kinini n’ibindi biba bifite ikoranabuhanga rihambaye, bikarasa aho uwabitumye ashaka nta guhusha.
Niba ari inzu ya 15 mu 100 ziri muri icyo gice, ni iyo iraswa yonyine. Bigakorwa vuba ndetse byihuse.
Indege ifite ubushobozi bwo kuva muri Amerika ikagera aho ari ho hose ku Isi ikaharasa igasubira muri Amerika mu kanya nk’ako guhumbya.
Iba irimo abantu babiri, umwe uyitwaye n’undi uba ushinzwe kugenzura iby’igitero boherejwemo. Zibarirwa muri Leta ya Missouri mu Kigo cy’Ingabo za Amerika zirwanira mu Kirere kizwi nka ‘Whiteman Air Force’.
Zagaragaye bwa mbere mu ruhame mu Ugushyingo 1988, zikora urugendo rwa mbere mu mwaka wakurikiyeho. Zinjijwe mu mirimo y’igisirikare bwa mbere mu 1997.
Izi ndege zafashije mu ntambara nyinshi. Abari bazi ubwenge bibuka neza mu Ntambara ya Kosovo mu 1999 ubwo abaturage b’Abanya-Albanian bashakaga kwigobotora Serbia ngo bakore igihugu cyabo cya Kosovo.
Icyo gihe OTAN yifashishije izi ndege mu kurwanya Serbia. ‘B-2 Bombers’ zavaga i Missouri zikarasa muri Serbia zigasubira muri Amerika zidahagaze.
Mu byumweru umunani gusa zari zimaze gusenya hafi 33% by’ibice by’ingenzi muri Serbia. Mu 2001 zifashishijwe mu ntambara ya Afghanistan, mu myaka ibiri yakurikiyeho zifashishwa muri Iraq mu guhiga Saddam Hussein wari Perezida. Icyo gihe zagiyeyo inshuro 49 zisukayo ibisasu bibarirwa mu bilo 680.400.
Zakozwe n’inganda zitandukanye zirimo urwa Northrop Grumman Corporation ruhereye i Virginia, Boeing Military Airplanes Company rw’i Chicago muri Leta ya Illinois, Hughes Radar Systems Group, General Electric Aircraft Engine Group yo muri Ohio, Vought Aircraft Industries, Inc. y’i Dallas muri Texas n’ibindi.
Indege imwe ikoresha moteri enye za F118-GE-100 imwe ipima ibilo 7.847. Uvuye aho ibaba rimwe rirangirira ukagera ku rindi hari metero 52, yo ubwayo ifite uburebure bwa metero 20 n’ubuhagarike bwa metero eshanu.
Iyo irimo ubusa ipima ibilo birenga ibihumbi 72. Ijyamo amavuta aba apima ibilo ibihumbi 75, ikagendera ku muvuduko wa kilometero 1.235 mu isaha.
Bivugwa ko indege imwe igura miliyari 2 $ hagakoreshwa nka miliyoni 40$ zo kuyitaho buri mwaka. Zikoreshwa n’Igisirikare cya Amerika kirwanira mu Kirere cyonyine.
Nubwo ziri kuvugururwa biteganywa ko mu 2032 hazaba hakozwe izindi zigezweho zizwi nka B‑21 Raider zikubye ubushobozi bw’izisanzwe.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!