00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvano y’ikarita y’urugendo ihujwe na serivisi z’imari

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 August 2022 saa 03:54
Yasuwe :

Hashize iminsi mike mu Mujyi wa Kigali havutse ikarita nshya y’urugendo ikomatanyije yatangiye gukoreshwa mu byerekezo bimwe na bimwe.

Ni ikarita ikomatanyije kuko ishobora gukoreshwa muri serivisi zitandukanye zirimo kwishyura urugendo kuri bisi, Yego Motors na Yego Cabs, guhererekanya amafaranga kuko yakoreshwa mu kwishyura ibicuruzwa no kubikuza amafaranga ku cyuma cya banki (ATM).

Nubwo ari bwo itangiye gukoreshwa mu Mujyi wa Kigali, ntabwo ari nshya kuko isanzwe ikoreshwa mu Mujyi wa Musanze guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

Izi karita zikorwa n’ikigo cyitwa Centrika binyuze mu ishami ryacyo ryiswe SafariBus. Kuri ubu yatangiye gukoreshwa ku modoka zo mu byerekezo bya Nyabugogo-Gikondo-Bwerankori na Kimironko-Gikondo-Bwerankori aho Yahoo Car Express iri gukorera kugeza uyu munsi.

Ubuyobozi bwa Centrika bwakoze iyi karita buvuga ko imvano y’igitekerezo ishingiye ku masomo yatanzwe na Covid-19, yagaragaje ko abantu badakeneye kujya bagendana amafaranga mu ntoki bijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kwimakaza ikoranabuhanga mu kuyahererekanya.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya Centrika Ltd, Karasira Willy Claude, yabwiye IGIHE ko umushinga wo gukora izi karita wari mu rwego rwo gukemura ibibazo byari mu bwikorezi rusange no korohereza abaturage kugera kuri serivisi z’imari.

Ati “Bwari uburyo umuntu yateza imbere ubwikorezi muri rusange hatabayeho kwitwaza amafaranga. Ikindi cyarebweho ni uburyo serivisi z’imari zagera kuri buri muturarwanda bimuhendukiye.”

Yakomeje ati “Ikindi twarebyeho ni uburyo bwo gukora ikarita ikomatanyirijemo serivisi zose. Kugira ngo tworohereze umuturage gukoresha ikarita imwe yaba mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu.”

Kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali izi karita zitangirwa ubuntu, uyiguze agashyiraho amafaranga make yo gukoresha mu rugendo cyangwa akaba yayibitsaho n’amafaranga ye ashobora kumugoboka.

Imikorere y’iyi karita

Kuva ikarita nshya yatangira gukoreshwa mu Mujyi wa Kigali, ntibisobanuye ko izari zisanzwe zimenyerewe gukoreshwa za Tap and Go zivuye ku isoko ahubwo azakoreshwa yombi cyane ko n’abashoramari batandukanye.

Iyi karita irimo serivisi zirenze imwe; ishobora gufasha uyifite mu kwishyura ikiguzi cy’urugendo, gukoresha serivisi z’imari nko kwishyura kubitsa cyangwa kubikuza.

Ni ikarita yakozwe ku bufatanye na Cogebanque ndetse n’Ikigo mpuzamahanga cya UnionPay International gihuza serivisi zinyuranye z’ibigo by’imari zikubiye mu makarita hirya no hino ku Isi.

Ibi byahaye ubushobozi iyi karita bwo kuba yakwifashishwa mu kubikuza amafaranga ku mashini ya ATM, kuzigama amafaranga, kwishyura serivisi zinyuranye n’ibindi.
Kuri ubu ikarita ya SafariBus ikoreshwa mu kubikuza amafaranga kuri equity bank, Ecobank, KCB (BPR Bank) na Banki ya Kigali.

Gukoresha iyi karita ntabwo bikuraho ikarita ya banki isanzwe nkuko bamwe babitekerezaga ahubwo bizajya bikorana kuko ikarita ya banki nayo iri muri bumwe buryo bukoreshwa umuntu ashyira amafaranga kuri iyi karita nshya.

Iyi karita ishobora gukoreshwa mu kubikuza amafaranga ku mashini ya ATM

Mu gihe ushaka kubitsaho amafaranga ubyikoreye bigusaba gukoresha urubuga rwa safariBus ubundi ukaba wakura amafaranga ku ikarita ya banki yaba VISACard cyangwa MasterCard cyangwa Mobile Money.

Aho itandukaniye n’ikarita za banki ni uko uyifite atari itegeko kuba afite konti muri banki iyo ari yo yose nyamara ashobora kujya yifashisha iyo karita mu kubikuza amafaranga ku cyuma cya banki no kuyabitsa kuri iyi karita akayikoresha muri za serivisi zindi.

Umukozi ushinzwe ubwikorezi muri Centrika, Bimenyimana Jean Claude, yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gukora iyi karita cyashingiye kukuba izari zisanzwe amafaranga abitseho akoreshwa mu gikorwa kimwe gusa.

Ati “Nk’umuntu wari ufite amafaranga ku ikarita ye y’urugendo mu gihe cya Covid-19 yarayasonzanye kuko yari agenewe igikorwa kimwe cy’urugendo. Iyaba iyi yari ihari muri icyo gihe, twashoboraga kujya kuri banki ukabikuza y’amafaranga cyangwa ukayifashisha mu guhaha. Ibyo byaduteye ikibatsi cyatumye tuyishyiramo imbaraga cyane.”

Kongera amafaranga bikorwa binyuze mu nzira enye zinyuranye zirimo Mobile Money, Airtel Money, Visa Card cyangwa Mastercard mu gihe umuntu abyikorera ku giti cye, umu-agent wa Centrika n’ibyuma bya Digital kiosks.

Ikoreshwa ryayo ryemejwe na Banki Nkuru y’u Rwanda ndetse n’Ikigo gishinzwe kugenzura imiromo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA.

Ikarita ya SafariBus kuri ubu ishobora gukoreshwa ku modoka zo ku cyerekezo cya Bwerankori ariko ngo n’ikarita zisanzwe zishobora gukoreshwa, ibintu byaha amahirwe umuturage yo kwihitiramo ubwoko bw’ikarita akoresha.

Ibiganiro bigamije guhuza imikorere y’ayo makarita yombi azwi nka Inter-operability bigeze kure ku buryo Centrika n’abandi bashoramari bakora bimwe.

Uretse mu Rwanda ariko iyi karita ifite ubushobozi bwo gukoreshwa muri serivisi z’imari mu bihugu bisaga 176 byo hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi mukuru wa Centrika Ltd, Karasira yemeje ko batagiye gukora ihangana n’abandi bashoramari basanzwe bafite amakarita akoreshwa mu kwishyura ingendo ahubwo ko bazakorana mu kugeza ibyiza ku muturage.

Ati “Ntabwo tuje guhangana nabo ahubwodusanzwe dukorana. Akazi k’ikoranabuhanga gasaba ko muhuza ubwenge kandi mugashyira hamwe mwese mukazamura serivisi mutanga. Yari yatekereje ikarita uyu munsi twazanye ikomatanyije ariko bazakomeza bakore natwe dukore.”

Icyerekezo ni mu gihugu hose

Centrika yerekana ko kuba iyi karita yarakoreshejwe mu Karere ka Musanze kandi igatanga umusaruro mu bwikorezi mu Mujyi wa Musanze bishimangira ko izegerezwa abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu.

Nubwo kuri ubu ikoreshwa mu byerekezo bisa n’aho ari bike mu Mujyi wa Kigali ariko hari gahunda ko mu gihe cya vuba izaba ikoreshwa mu bindi byerekezo binyuze mu bwumvikane bw’imikoranire n’abandi bashoramari ,basanzwe bafite ibyuma byishyuza amafaranga y’urugendo ku modoka zitwara abagenzi muri Kigali.

Bimenyimana Jean Claude yavuze ko hamaze gukorwa ’système’ izafasha mu gukoresha izi karita mu ngendo zerekeza mu ntara zinyuranye z’igihugu.

Ati “Ntabwo tuzibanda mu Mujyi wa Kigali gusa cyangwa ngo tugume mu cyerekezo cya Bwerankori gusa ariko dushaka ko ikarita zacu zigera mu gihugu hose mu gihe kitarambiranye. Imijyi yose turayizi kandi tuyifitiye na gahunda ku buryo mu mezi abiri tuzaba twatangiye gukorera no mu yindi mijyi.”

Yasobanuye ko imikorere yabo yibanze cyane mu Ntara, aho hakozwe ’système’ yo mu Ntara ku buryo byoroherejwe igisigaye ari ukubishyira mu bikorwa.

Ati “Burya ’système’ yo mu Ntara itandukanye n’iyo mu mujyi wa Kigali. Umujyi wa Kigali ni ugukozaho ikarita ukishyura amafaranga y’urugendo adahinduka aho waba uri hose, ariko mu Ntara bisaba ko aho umugenzi agiriyemo uhamenya ndetse yanasohoka mu modoka ukabimenya bityo ukamugarurira. Ubwo buryo twamaze kubwubaka ku buryo buzatangira gukoreshwa vuba.”

Ni ikarita ishobora kuzajya yifashishwa mu bice binyuranye by'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .