00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impumpeko mu kigo gihagarariye u Rwanda mu mahugurwa ari gutangwa na Google

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 5 August 2024 saa 07:00
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikigo gitanga serivisi z’ubuzima hifashishijwe ikoranabuhanga, Lifesten Health, bwatangaje ko bwanyuzwe no kuba bamwe mu bari guhabwa amahugurwa n’Ikigo cya Google, bazahavana ubumenyi buzabafasha kongerera ubushobozi ibikorwa byabo no kubagurira imipaka.

Lifesten Health, ni Ikigo gitanga serivizi z’ubuzima ariko zishingiye ku ikoranabuhanga ‘Healthtech’. Cyatangiye ibikorwa mu mpera za 2021, ubwo Isi yari yugarijwe na Covid-19.

Magingo aya iki kigo gitanga serivisi ebyiri, zirimo iyo guhugura abantu ‘Lifesten Agents’ mu kumenya ibyongera ibyago byo kurwara indwara zitandura no kuzipima n’indi ya porogaramu yashyizweho, igaragaraho ibyakorwa mu rwego rwo kwirinda izi ndwara, n’izindi serivisi z’ubuntu zigamije gutuma abantu babona amakuru y’ingenzi ku buzima bwabo.

Aya mahugurwa ari gutangwa binyuze muri gahunda ya ‘Google Startups Accelerator Africa’, yashyizweho hagamijwe gushyigikira no kwihutisha iterambere ry’ibigo bigitangira bifite ibikorwa bifitanye isano n’ikoranabuhanga bikorera muri Afurika cyangwa bifite ibikorwa byagenewe kuba ibisubizo by’ibibazo biranga afurika.

Icyiciro cy’uyu mwaka ni icya munani, amahugurwa akaba yaratangiye gutangwa tariki ya 29 Nyakanga 2024.

Lifesten Health, yegukanye umwanya wo guhugurwa muri Gicurasi, aho yari ihatanye n’ibindi bigo hafi 1000, ari nabyo byavuyemo 10 biri guhugurwa uyu munsi.

Ibigo bitanu buri ibyo 10 ni ibyo muri Nigeria, bitatu byo muri Kenya, hanyuma muri Afurika y’Epfo no mu Rwanda hakaba haraturutse kimwe kimwe.

Iyi gahunda y’amahugurwa no kubakira ubushobozi imishinga igitangira, ikorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo guhuza ba nyir’imishinga n’abakozi ba Google cyangwa izindi nzombere mu by’ikoranabuhanga, buri wese agahabwa ubumenyi bujyanye n’urwego arimo.

Urugero niba ufite ikoranubuhanga ryifashishwa mu rwego rw’imari, uhuzwa n’ababizobereyemo, abafite iryifashishwa mu buvuzi nabo bikagenda bityo.

Ikindi ni uko ikigo gihabwa ku buntu zimwe muri serivisi za Google ziba zifite ibiciro bihanitse, gishobora kwifashisha mu bikorwa byacyo, zifite agaciro ka $ 350,000 [Hafi miliyoni 500 Frw], ukazikoresha mu gihe cy’imyaka ibiri.

Aha wavuga nko guhabwa uburenganzira mu gukoresha ‘servers’ zayo nka Google Cloud cyangwa ugakoresha ikizwi nka Firebase, itanga uburyo na serivisi binyuranye bifasha kubaka no gucunga porogaramu zitandukanye, n’ibindi.

Iyi gahunda imara amezi atatu abayirimo bahugurwa, aho haba hari amasomo bagomba gukurikirana umunsi ku munsi. Amezi abiri ya mbere amasomo atangwa hifashishijwe iya kure mu gihe ukwezi kwa nyuma bahurira ahantu hamwe bakiga imbona nkubone, basoza bagahabwa impamyabumenyi.

Biteganyijwe ko nta gihindutse muri uyu mwaka tariki ya 20 Nzeri, bazahurira muri Nigeria, akaba ari ho amasomo asorezwa.

Iyi gukurikirana amasomo birangiye, abari guhabwa amahugurwa bahuzwa n’abashoramari mu nzego zinyuranye basanzwe bakorana na Google, bakaba bakubaka imikoranire.

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa akaba n’umwe mu bashinze Lifesten Health, Iraguha Ndoli Peace, yavuze ko batewe ishema no kuba abanyamahirwe muri uyu mwaka ndetse bakanahagararira u Rwanda dore ko umwaka ushize nta kigo cyo mu Gihugu cyagize aya mahirwe.

Ati “Icya mbere kandi twabonaga ko ari intambwe ikurikiye kuri twe ni ukwagura ibikorwa byacu tukarenga u Rwanda n’ubwo ari ho duturuka, ariko tukaba mpuzamahanga kuko serivisi dutanga zikenewe ku Isi yose. Google igiye kudushoboza kugera kuri urwo rwego maze twaguke.”

Mu 2022, ikigo cya Lifesten Health, cyahawe ishimwe ry’ibikorwa byacyo na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, MINICT, ndetse no mu 2023 gikorana n’ibigo binyuranye nk’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima, RBC, ndetse na Minisiteri y’Ubuzima, mu gupima no kwigisha abaturage ibijyanye n’indwara zitandura.

Muri uwo mwaka abantu hafi miliyoni ebyiri nibo bagezweho n’ibikorwa bya Lifesten Health.

Kuva iyi gahunda ya ‘Google Startups Accelerator Africa’ yatangira mu 2018, ibigo 106 byo mu bihugu 17 bya Afurika bimaze gushyigikirwa. Ibi bigo byose bimaze kwinjiza asaga miliyoni 263 z’amadolari y’Amerika, binarema imirimo irenga 2800.

Iraguha Ndoli Peace, ni umwe mu bakiriye Perezida Kagame ubwo yafunguraga ku mugaragaro Kigali Norrksen House mu Ugushyingo 2023
Lifesten Health, itanga serivisi zirimo n'izo gupima indwara zitandura. iyi foto yafashwe ubwo abari bitabiriye Siporo Rusange bari bari kwipimisha ngo barebe uko bahagaze
Iraguha Ndoli Peace [ibumoso], ari kumwe na mugenzi we Stephen Ogweno bafatanyije gutangiza Lifesten Health
Iyi ni ifoto yafashwe umwaka ushize, ubwo Lifesten Health, yafungurwaga ku mugaragaro n'ubwo yatangiye ibikorwa mu 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .