Iyi nama yateguwe n’ikigo ’International Telecommunication Union (ITU)’. Izaterana guhera itariki ya 6 kugeza ku ya 16 Kamena 2022 aho izaba ifite insanganyamatsiko yo “Gusakaza itumanaho mu kugera ku iterambere rirambye”.
U Rwanda rwatoranijwe kwakira iyi nama ikomeye kubera impamvu nyinshi zirimo ko nk’igihugu ndetse na Kigali by’umwihariko ari umujyi umaze kumenyekana nka “Smart City” ushyira imbere ikoranabuhanga mu buzima busanzwe bw’abawutuye.
U Rwanda rwamenyekanye cyane mu isi y’ikoranabuhanga n’itumanaho ubwo rwatangizaga gahunda yo kugeza amaraso ku bitaro bitandukanye byo mu gihugu hifashishijwe indege zitagira abapilote zizwi nka “Drones” guhera mu 2016.
Mu bisubizo by’ikoranabuhanga biri mu Rwanda harimo kuba abantu babasha kwishyura amazi n’umuriro bakoresheje telefone zabo badatonze imirongo, kubasha gufungura ubucuruzi mu Rwanda mu munsi umwe ukoresheje mudasobwa, kwishyura imisoro hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi.
Iyi nama izabanzirizwa na Generation Connect Global Youth Summit 2022, izahuza urubyiruko rutandukanye ruzaganira ku ngaruka mbi n’inziza ikoranabuhanga rigira mu buzima bwarwo.
Abarenga 1000 bazitabira iyi nama kandi bashishikajwe no kuzasura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda, aho rumaze kumenyekana nk’igihugu gikunzwe na ba mukerarugendo ku isi, rukaba ruza ku mwanya wa 7 ku rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes mu 2021.
Ibitekerezo n’imyanzuro izafatirwa mu nama ya ‘World Telecommunication Development Conference’ bizatanga ibisubizo ku bibazo byinshi bikiri mu itumanaho ku isi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!