00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imodoka ya Tesla yakoze urugendo rw’iminota 30 yitwaye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 June 2025 saa 05:01
Yasuwe :

Tesla yagejeje imodoka ku mukiliya imugeraho yitwaye nta mushoferi, biba ubwa mbere bibayeho mu rugendo rwayo rwo gukora imodoka zitwara.

Amashusho yashyizwe kuri X, agaragaramo imodoka ya Tesla Model Y isohoka mu ruganda rwa Tesla ruherereye ahitwa Austin, igatambuka ku muhanda munini (highway), igaca mu midugudu yegereye imijyi no mu gace gatuwemo z’abantu, kugeza igeze ku nyubako y’uwayiguze.

Elon Musk yari yasezeranyije ko iryo gerageza rizaba ku wa 28 Kamena. Ariko kuri uyu wa Gatanu, yatangaje ko babigezeho umunsi umwe mbere y’igihe.

Ati “Nta muntu wari mu modoka, nta n’uwari uri kuyigenzura hifashishijwe ikoranabuhanga rya kure. Yari imodoka yigenzura yonyine. Dushingiye ku byo tuzi, ni bwo bwa mbere imodoka yitwaye ku muhanda rusange nta muntu uyirimo kandi nta n’uyikurikirana akoresheje ikoranabuhanga.”

Bimwe mu byo Elon Musk yavuze si ukuri kuko Sosiyete yitwa Waymo (yahoze yitwa Google Self-Driving Car Project) ifite imodoka zitwara harimo abagenzi, kandi hashize umwaka bikorwa. Izo modoka zikora mu mijyi ya Phoenix, San Francisco na Los Angeles, gusa zitwara abakozi b’iyo sosiyete.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .