Uru ruganda rwatangaje ko izi modoka zifite ikibazo cya feri ku buryo iyo uyifashe ishobora kudahagarara cyangwa igahagarara bigoranye.
Honda Motor Co, sosiyete yo mu Buyapani, yatangaje ko imodoka zizasubizwa ku ruganda ari izikoresha amashanyarazi ndetse n’ibikomoka kuri peteroli (hybrid) zakozwe hagati ya Ukwakira 2018 na Nzeri 2020.
Bloomberg yatangaje ko umwaka ushize w’ingengo y’imari wasojwe muri Werurwe 2022, Honda yateranyirije mu Bushinwa imodoka miliyoni 1,62, zikaba zaragabanyutseho 14 % ugereranyije n’izo urwo ruganda rwari rwakoze mu mwaka wabanje.
Biteganyijwe ko imodoka zizasubizwa ku ruganda zizasuzumwa, ibirenge bya feri bifite ikibazo bigasimbuzwa hagashyirwamo izindi nzima.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!