Imiterere ya Rwasat-1, icyogajuru cya mbere cyakozwe n’abanyarwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 15 Gicurasi 2019 saa 05:01
Yasuwe :
0 0

Mu mpeshyi y’uyu mwaka, u Rwanda ruzohereza mu isanzure icyogajuru cya mbere gikozwe n’abanyarwanda. Ni nyuma y’uko hari hashize igihe kigera ku myaka ibiri bitangajwe ko ruri mu bufatanye na Kaminuza ya Tokyo yo mu Buyapani mu kugitunganya.

Magingo aya, iki cyogajuru cyamaze kurangira ndetse cyerekanwe mu imurika ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga muri Kigali Convention Centre ahari kubera inama ya Transform Africa iri kuba ku nshuro ya Gatanu.

Umushinga w’iki cyogajuru wagiyeho muri gahunda y’u Rwanda yo kugira ikigo cya mbere mu Rwanda cy’ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere ku buryo amakuru atangwa n’ibyogajuru atongera kuva ku by’abandi biba byishyurwa.

Mu Ukuboza 2018 abanyarwanda batatu bagiye mu Buyapani gukora kuri uyu mushinga ndetse no guhaha ubumenyi bwazabafasha mu gihe kiri imbere gukora icyabo ndetse no kuba babasha gukemura ikibazo ‘RWASAT-1’ yagira.

Magingo aya iki cyogajuru cyararangiye bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda bafashijwe na Kaminuza ya Tokyo.

Umuyobozi w’umushinga wa RWASAT, Quentin Verspieren, yabwiye IGIHE ko iki cyogajuru gifite inshingano ebyiri z’ingenzi.

Ati “Imwe ni ugufata amakuru avuye hasi ku butaka. Gikoranye ubushobozi buhambaye bukibashisha gufata amakuru kikayohereza ku cyogajuru ku buryo cyayakura n’ahantu bigoye nk’ahadashobora kuboneka itumanaho rya telefoni.”

Kugira ngo aya makuru abashe kuboneka, gikoranye akuma gato cyane gafite ubushobozi buhambaye gashobora nko gupima ingano y’amazi mu butaka, ubushyuhe, ubuhehere n’ibindi bipimo bijyanye n’imiterere y’ibihe.

Ati “Dushobora guhuza ibyo bipimo byose, bigahurizwa muri ka kuma mbere yo koherezwa ku cyogajuru kandi cyifashishije ubushobozi buke [weak signal] mu by’itumanaho.”

Iki cyogajuru gifite ubushobozi bwo kwitegereza mu bice bitandukanye cyifashishije camera ebyiri zacyo, zishobora gufata amafoto yo ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butandukanye.

Ati “Mu guhuza ibyo bimenyetso tukaba twabasha kumenya imiterere y’aho hantu. Niba hari amazi, niba hari umurima ushobora guhingwa.”

Rwasat-1 ni icyogajuru cya mbere gikozwe bigizwemo uruhare n'abanyarwanda kizifashishwa mu bikorwa by’ubuhinzi mu Rwanda

Ku ruhande rw’u Rwanda, iki cyogajuru cyakozwe bigizwemo uruhare n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

Gipima ibiro 3.8, mu minsi ya vuba kizashyikirizwa Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iby’isanzure, JAXA, ari nayo izakijyana kuri Sitasiyo icunga ikirere mbere yo koherezwa mu isanzure.

Kizoherezwa mu isanzure ku butumburuke bwa kilometero 400. Nta giciro gihamye cy’amafaranga yatanzwe mu gukora iki cyogajuru aratangazwa, gusa amakuru IGIHE ifite ni uko usibye ajyanye no kugikora, u Rwanda rwanatanze andi yifashishijwe mu guhugura abanyarwanda ku buryo mu gihe kiri imbere bagira ubushobozi bwo gukora ikindi nkacyo.

RWASAT-1 nubwo aricyo cyogajuru cya mbere gikozwe bigizwemo uruhare n’abanyarwanda, si cyo cya mbere u Rwanda rugiye gutunga kuko ubu rufite mu isanzure icyitwa ‘Icyerekezo’ cyoherejwe muri Gashyantare ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ikigo Mpuzamahanga mu by’itumanaho, OneWeb.

Ni izina cyahawe n’abanyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Petero ku Nkombo, cyitezweho kugeza internet mu bice by’icyaro birimo iri shuri.

Cyoherejwe binyuze mu mushinga w’ikigo OneWeb gifite gahunda yo kohereza mu isanzure ibyogajuru 650 mu myaka ibiri, bizakwirakwiza internet icika gake cyane ugereranyije n’isanzwe. Ibi byogajuru byakozwe ku bufatanye n’ikigo Airbus Defence and Space.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza