00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikorere ya Signal, urubuga rwaciye igikuba muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 March 2025 saa 12:01
Yasuwe :

Niba utari usanzwe uzi Signal, nta gushidikanya ko mu minsi mike ishize watangiye kumva iri zina ry’urubuga nkoranyambaga ubutitsa bitewe n’agashya ruherutse gukora muri Leta Zunze Zunze Ubumwe za Amerika, uti byagenze gute?

Mu minsi mike ishize nibwo abayobozi ba Amerika bakoze icyo wakwita ishyano, bisanga mu buryo batazi batangiye gusangiza Umwanditsi Mukuru wa The Atlantic, Jeffrey Goldberg, amakuru y’ibitero iki gihugu cyagabye ku ba-Houthis muri Yemen.

Mu guhangana n’Aba-Houthis, Amerika imaze gutegura ibitero mu byiciro bibiri, aho icya mbere cyagabwe ku itariki ya 15-16 Werurwe, icya kabiri kigabwa ku wa 24 Werurwe.

Mu gutegura ibi bitero byose, abayobozi mu nzego nkuru za Amerika bashyize hamwe, bategura umugambi uhuriweho.

Hamwe mu hateguriwe uyu mugambi ni ku rubuga nkoranyambaga rwa Signal. Mu buryo butunguranye umunyamakuru Jeffrey Goldberg yisanga yanze muri groupe yacurirwagamo iyo migambi yose.

Uyu munsi tugiye kugaruka ku mateka ya Signal, uko ikora n’impamvu yizerwa kugeza aho ishobora gutegurirwaho urugamba.

Signal iri mu cyiciro cy’imbuga nkoranyambaga. Kimwe na WhatsApp ikoreshwa mu kohererezanya ubutumwa bugufi, amafoto, amashusho n’ibindi, gusa yo ikagira umwihariko wo kwizerwa cyane bitewe n’uko ibungabunga amakuru y’abayikoresha.

Uru rubuga rwashinzwe na Moxie Marlinspike afatanyije na Brian Acton uri mu bashinze WhatsApp. Signal yagiye bwa mbere hanze mu 2010 yitwa TextSecure, nyuma mu 2015 ihindurirwa izina, yitwa ‘Signal’.

Uru rubuga nkoranyambaga rukoresha ikoranabuhanga rya ‘end-to-end encryption’ rituma ubutumwa bugarukira gusa hagati y’ababwohererezanyije, nta wundi muntu wa gatatu buciyeho.

Ibi bivuze ko n’ubuyobozi bwa Signal buba budashobora kugera kuri aya makuru abantu bahererekanyije.

Ikindi giha umwihariko Signal ni uburyo ibika amakuru. Uru rubuga ntirujya rubika ibiganiro abantu bagirana, imyirondoro y’ababigirana n’isaha baganiriyeho. Amakuru rubika gusa ni ajyanye n’igihe wafungurijeho konti.

Signal kandi ntaho ihurira n’amakuru ya nimero ufite muri telefone, aho uherereye cyangwa ibindi. Ndetse nta bikorwa igira byo kwamamaza ku buryo abantu bashobora kukungukiramo.

Icya nyuma gituma uru rubuga rwizerwa cyane ni ikoranabuhanga rizwi nka safety numbers, rifasha urukoresha kugenzura ko umuntu bari kuganira ariwe nyir’izina nta wamwiyitiriye, n’uburyo isangiye n’izindi mbuga nkoranyambaga bw’ubutumwa bwisiba nyuma yo kubusoma. Iri koranabuhanga rizwi cyane kuri Snapchat.

Abarenga miliyoni 220 bafite uru rubuga nkoranyambaga muri telefone zabo, gusa abagera kuri miliyoni 70 nibo barukoresha mu buryo buhoraho. Mu barukoresha higanjemo abanyamakuru, abanyapolitike n’abandi bahana amakuru bashaka ko aba ibanga.

Kugeza ubu kandi Signal ntabwo ifatwa nk’ikigo cy’ubucuruzi cyinjiza inyungu, ahubwo ikoresha amafaranga ava mu baterankunga.

Ntabwo impamvu abayobozi ba Amerika bahisemo gukoresha Signal mu gutegura ibi bitero byo muri Yemen iramenyekana, cyane ko hari ubundi buryo bw’itumanaho basanzwe bakoresha.

Ubusanzwe, Abanyamerika, kimwe n’ibindi bihugu ku Isi, bagira uburyo bw’itumanaho bahuriraho, mu kuganira ku makuru y’ingenzi nk’amakuru y’umutekano n’ibitero bigabwa ku bindi bihugu.

Muri Amerika, amakuru nk’aya y’ingenzi aganirirwa ku rubuga rwa SIPRNet (Secret Internet Protocol Router Network) ahaganirirwa amakuru y’ibanga, ikoreshwa n’abayobozi bakuru, nabo baba babifitiye uburenganzira bahawe.

Hari kandi urubuga ruzwi nka JWICS (Joint Worldwide Intelligence Communications System) rukoreshwa mu kuganira ku makuru rukubiyemo urundi rubuga ruzwi nka Sensitive Compartmented Information (SCI) rukoreshwa mu kuganira ku makuru y’ingenzi y’ubutasi, rugakoreshwa gusa n’abayobozi bakuru bo mu nzego za Leta, igisirikare n’ubutasi.

Uru rubuga rwashinzwe na Moxie Marlinspike
Mu buryo butunguranye umunyamakuru Jeffrey Goldberg yisanze muri groupe yategurirwagamo ibitero byo muri Yemen

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .