Imare amatsiko ku mibereho y’ahazaza mu Isi y’imashini zikora nk’abantu

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 12 Ugushyingo 2019 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Imishinga y’ikoranabuhanga igamije ikoreshwa ry’imashini zikora nk’abantu ‘robots’ igaragaza ko mu myaka mike iri imbere ishobora kuzashyira ikinyuranyo kinini hagati y’ubuzima abatuye Isi babayeho uyu munsi n’ubwo bazaba barimo icyo gihe.

Uyu munsi kugira ngo akazi kawe kagende neza bisaba ko wowe n’abagufasha mu bigiramo uruhare 100%, niba ushaka kurya bisaba ko icyo biri bugusabe cyose ukikorera niba udafite undi muntu ugufasha, niba uri umuhinzi nabyo ni uko.

Ubu buzima mu myaka mike iri imbere bushobora kuzasigara ari inkuru ubarira abuzukuru n’abazukuruza bawe ndetse bo bakayifata nk’umugani kuko icyo gihe bazaba babona byose bikorwa n’imashini.

Mu bihugu byateye imbere izi mashini zigeze ku rwego zishobora gukora kazi vuba ndetse neza kurusha umuntu. Lego Robot mu mwaka wa 2015 yaciye agahigo ko gukina neza kandi vuba umukino uzwi nka ‘Rubik’s Cube’ mu gihe kitageze ku isegonda mu gihe umuntu ufite agahigo ko kuwukina vuba akoresha amasegonda ane.

Ibi byerekana ubushobozi izi mashini zifite mu gukora ibintu neza kandi vuba, ibi bikaba byitezweho kuzahindura ubuzima bw’abatuye Isi

Bimwe mu bihugu byatangiye kwifashisha izi mashini zikora nk’abantu mu mirimo itandukanye irimo iyo mu nganda, ubuhinzi, ubuvuzi ndetse no mu bya gisirakare ndetse hakaba hari kugeragezwa izindi zifite n’imikorere n’ubwenge bujya gusatira ubwa muntu neza.

Iri koranabuhanga ry’imashini zifite imikorere nk’iy’abantu no buhinzi ntiryahejwe kuko izi mashini zizajya zikora imirimo abantu bari basazwe bakora muri uru rwego irimo iyo gutera, gusarura ndetse no gupakira imyaka.

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’ubumenyi bw’isanzure, (NASA) kuri ubu cyatangiye kwifashisha imashini zirimo izitwa Mars rovers, Curiosity na Spirit Opportunity kivuga ko gukoresha izi imashini mu buvumbuzi bigabanya ibyago abantu bari guhura nabyo kubera ko bitewe n’uko umuntu aremye hari aho bigoranye ko yagera, niyo mpamvu mu mirimo yacyo y’ubuvumbuzi irimo iyo mu isanzure no mu ndiba z’inyanja cyatangiye kwifashisha izi mashini.

Imashini zikora nk’abantu kandi zirimo izitwa Cyber cockroach swarms, Walk-Man, The shape-shifter mu minsi iri imbere zishobora kuzarinda abantu gutikirira mu bikorwa by’ubutabazi igihe habaye inkangu, umwuzure, inkongi kubera ko icyo gihe nizo zizakora akazi kose k’ubutabazi.

igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika nacyo cyatangiye kugerageza ikoreshwa rya robo mu bikorwa byo gutega no gutegura ibisasu ndetse kuri ubu ikigo gikora za robo cyitwa ‘Boston Dynamics’ cyakoze igerageza ry’imwe mu mashini ishobora kujya ku rugamba ikarwana ndetse ikaba ifite akarusho ko kudahusha intego, ibi nibikunda bishobora kuzagabanya umubare w’abasirikare ibihugu bikoresha.

Sosiyete zitandukanye z’ubucuruzi zamaze gushima imikorere y’izi mashini ndetse bakaba babibona nk’ibintu bizatanga inyungu kuko bishimiye uburyo zikora ibintu neza kandi vuba, zikagira n’akarusho ko kutananirwa nk’uko bigenda iyo ukoresha umuntu.

Nubwo abenshi bishimira ikoreshwa ry’izi mashini, hari abandi benshi bahangayikishijwe na zimwe mu ngaruka zishobora gutera nk’ibura ry’akazi ndetse no kuba zakwigaranzura ikiremwa muntu igihe zaba zimenye ubwenge bwa nyabwo.

Zimwe muri izi mashini zizajya zitanga ubufasha ku basirikare bakomerekeye ku rugamba
Iyi mashini izwi nka 'Cyber cockroach swarms' izajya ibasha kwinjira ahantu habereye inkangu inyuze mu mwanya muto kugira ngo itange amakuru niba hari abantu bakirimo
Iyi mashini izwi nka 'Mass lovers' yatangiye kwifashishwa na NASA mu bushakashatsi bwo ku mubumbe wa Mars
Iyi mashini nayo izajya yifashishwa mu kubagara no gutera imyaka
Iyi ni imwe mu mashini izajya yifashishwa mu kuvomerera imyaka
Mu gihe kitageze ku isegonda, iyi robo yaciye agahigo ko gukina neza uyu mukino uzwi nka 'Rubik's cube' mu gihe ugora abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza