00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imaramatsiko ku mashini yifashishwa kwa muganga yakorewe mu Rwanda

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 24 December 2024 saa 11:53
Yasuwe :

Binyuze mu kigo cy’icyitegererezo cya Afurika cyigisha ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho, African Centre of Excellence in Internet of Things [ACEIoT] cyo muri Kaminuza y’u Rwanda, hakozwe imashini ipima imirasire mu bikoresho byo kwa muganga hiyambajwe ubushakashatsi n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano [AI].

Yakozwe binyuze mu mushinga mugari wari ufite intego yo gukora inyigo n’ubushakashatsi ku mirasire iva mu byuma bikoreshwa kwa muganga, hagamijwe kureba niba idashobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abarwayi cyangwa imikorere y’ibindi bikoresho byo kwa muganga.

Uyu mushinga watangiye mu 2022 ukaba wari ufite ingengo y’imari ya miliyoni 90 Frw.

Ibikorwa byawo byari bigabanyije mu bice bine birimo gukora inyingo ku mirasire iva mu byuma byo kwa muganga, gukora ubushakashatsi, gutunganya imashini zifashishwa mu gupima iyo mirasire, ndetse no kwigisha abantu ingaruka zishobora guterwa n’iyo mirasire no kuyirinda.

Ibyavuye muri uyu mushinga byamuritswe ku wa 23 Ukuboza 2024, mu gikorwa cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Uburezi n’Ikoranabuhanga.

Imashini yakozwe ya EMC [Electromagnetic Compatibility Monitoring Device] ni imwe mu by’ingenzi byavuye muri uyu mushinga.

Iyi mashini ifite ubushobozi bwo gupima imirasire y’ibikoresho byo kwa muganga cyane ibyifashishwa mu kureba mu mubiri w’umuntu, harimo nk’imashini za Ultrasound.

Hakozwe ebyiri: imwe nini n’indi nto ngendanwa. Iyi nto ikoresha umuriro muke ku buryo batiri yayo ibasha gukora amasaha 24 idahagarara, kandi yifashisha ubwenge bukorano mu mikorere yayo.

Yifashishwa mu gupima ibyuma byo kwa muganga, ikamenya ubushobozi bwabyo hashingiwe ku gihe bimaze bikora ndetse n’igihe bizamara bigifite ubuziranenge bwuzuye.

Mu igerageza ryayo, iyi mashini yajyanywe mu bitaro bya Muhima mu gihe cy’amezi atatu hagamijwe gupima imirasire y’icyuma cya Ultrasound.

Mbere yo gukora iyi mashini, hari inyigo yabanje gukorwa ku byuma bishya, ibimaze igihe kinini bikora ndetse n’ibyapfuye, hagaragazwa ko hari izidakora neza kubera ibibazo by’imirasire idakurikiranwa neza.

Ibitaro 40 hirya no hino mu gihugu byifashishijwe muri iyi nyingo, hagaragazwa ko gukoresha ibyuma bidapimwa neza bishobora gutera ibibazo by’umutekano muke ku barwayi ndetse no ku bakozi.

Ikigo Mpuzamahanga mu by’Ingufu za Atomike (IAEA), kikaba n’umufatanyabikorwa wa OMS mu bijyanye n’umutekano w’imirasire, cyatangaje ko buri mwaka hakorwa ibizamini byo gusuzuma indwara hifashishijwe imirasire bigera kuri miliyoni 50 ku Isi. Cyagaragaje ko hari ingaruka zishobora guterwa n’iyo mirasire, cyane cyane biturutse ku mashini zimaze igihe kinini zikora cyangwa zitagikora neza.

Iyi raporo ishimangira ko gucunga neza imirasire ari ingenzi mu gukumira ibibazo bishobora gukomoka ku ikoreshwa ry’ibikoresho byo kwa muganga.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba yari n’umuyobozi wungirije w’uyu mushinga, Rushingabigwi Gerard, yashimangiye ko hakenewe ubufatanye bw’ibitaro na Kaminuza y’u Rwanda kugira ngo iyi mashini irusheho kunozwa neza no gushyirwa ku rwego rw’izikorerwa mu nganda.

Umwarimu muri IPRC Gishari akaba ari no gukurikirana amasomo ya PhD muri Kaminuza y’u Rwanda, Nyakuri Jean Pierre, yasabye Guverinoma y’u Rwanda gushyigikira uyu mushinga kugira ngo izi mashini zikorwe ku bwinshi kuko ibitaro byo mu gihugu bizikeneye cyane.

Yagize ati “Icyiza cy’iyi mashini ni uko yakorewe mu Rwanda n’Abanyarwanda, ndetse n’aho iteranyirizwa ni mu Rwanda. Iziva hanze ntacyo ziyirusha, kuko iz’ubu ntizifashisha ubwenge bukorano kandi zikorana n’ibikoresho byose by’imirasire; nta mwihariko zigira. Ariko iyi yo irihariye.”

Itsinda ry’abanyeshuri bakoze kuri uyu mushinga ryagaragaje ko ibyuma bikoreshwa mu bitaro haba harimo ibimaze igihe kinini bikora, bikagenda bitakaza ubushobozi kubera ihindagurika rya ‘frequency’ y’umuriro, bikaba byagira ingaruka ku arwayi cyangwa bigateza imikorere mibi y’ibindi bikoresho.

Iyi mashini ifite ubushobozi bwo kugenzura, igatanga amakuru y’ukuri ku rugero rwa 97%, kandi ishobora no kongererwa ubushobozi igakoreshwa ku bindi byuma nk’ibyifashishwa mu mutekano cyangwa ibindi bitandukanye.

Umuyobozi w’amasomo n’ubushakashatsi muri PhD muri ACEIoT, Dr. Omar Gatera, yavuze ko ikigiye gukurikiraho ari ugushyira iyi mashini ku rwego rw’iyakorewe mu ruganda ndetse igashyirwa ku isoko.

Yagize ati “Kaminuza izagirana amasezerano n’inganda zizazikora noneho ikomeze gukorana n’ibitaro mu buryo bwo kuzikwirakwiza.”

Intego ni uko kugeza muri 2030, nibura ibitaro bitanu kugera ku icumi bizaba bifite izi mashini ziri ku rwego rw’izikorerwa mu nganda.

Iyi mashini ya EMC [Electromagnetic Compatibility Monitoring Device] ni imwe mu by’ingenzi byavuye muri uyu mushinga
Iyi ni indi mashini ya EMC [Electromagnetic Compatibility Monitoring Device]. Ikora nk'inini ariko yo ishobora kugendanwa
Umuyobozi w’amasomo n’ubushakashatsi muri PhD muri ACEIoT, Dr. Omar Gatera, yavuze ko ikigiye gukurikiraho ari ugushyira iyi mashini ku rwego rw’iyakorewe mu ruganda ndetse igashyirwa ku isoko
Umwarimu muri IPRC Gishari akaba ari no gukurikirana amasomo ya PhD muri Kaminuza y’u Rwanda, Nyakuri Jean Pierre, yasabye Guverinoma y’u Rwanda gushyigikira uyu mushinga kugira ngo izi mashini zikorwe ku bwinshi
Uyu mushinga wayobowe n'abanyeshuri ba PhD bo mu kigo cy’icyitegererezo cya Afurika kigisha ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho, African Centre of Excellence in Internet of Things [ACEIoT]
Umwarimu Mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda akaba yari n’umuyobozi wungirije w’uyu mushinga, Rushingabigwi Gerard, yashimangiye ko hakenewe ubufatanye bw’ibitaro na Kaminuza y’u Rwanda kugira ngo iyi mashini irusheho kunozwa neza
Itsinda ry’abanyeshuri bakoze kuri uyu mushinga ryagaragaje ko ibyuma bikoreshwa mu bitaro haba harimo ibimaze igihe kinini bikora, bikagenda bitakaza ubushobozi kubera ihindagurika rya ‘frequency’ y’umuriro

Amafoto: Jabo Robert


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .