Ubu yaba mu buhinzi, mu bwikorezi, uburezi n’ibindi bitandukanye buri hose bafite iri koranabuhanga ku buryo hari bamwe mu bakoraga akazi kahagaze kubera ryo.
No mu muziki ryagezemo! Ubu usabwa kuba ufite mudasobwa yawe gusa, internet n’amafaranga make yo kwishyura kugira ngo ubashe kubona ifatabuguzi ku mbuga zifashisha ubwenge bw’ubukorano (AI) ubundi ukaba wabasha gukora indirimbo uhereye kuri ‘beat’, amagambo agize indirimbo (lyrics) ndetse n’injyana y’indirimbo (melody).
Bivuze ko bikomeje gutya, abasanzwe ari abahanzi, abandika indirimbo, aba-producer n’abandi bagira uruhare kugira ngo indirimbo irangire akazi kabo kazaba karabaye aka ‘AI’.
Byarenze kuba bikiri mu bitekerezo by’abandi cyangwa indirimbo zakozwe n’iri koranabuhanga zikaba zibitse muri za mudasobwa, ahubwo hari zimwe zatangiye gukomanyirizwa nyuma yo kuvumburwa.
Urugero rwa hafi n’iyitwa ‘Heart on My Sleeve’ yakozwe na AI y’umuntu wo kuri TikTok witwa Ghostwriter977.
Iyi ndirimbo yavugishije benshi irimo amajwi yumvikana nk’aya Drake na The Weeknd. Nyuma yo kurebwa cyane bigizwemo uruhare na Universal Music Group (UMG), yahise isibwa.
Uretse ibi, mu minsi yashize hadutse umuraperi muhimbamo wiswe FN Meka yari yabonye n’amasezerano n’inzu ifasha abahanzi, ya Capitol Records ya UMG yasinywe ku wa 14 Kanama 2022 ariko ku wa 23 uko kwezi n’uwo mwaka ahita aseswa kubera kwijujutirwa.
Uyu ni we muraperi wa mbere wo muri AI wari ubonye amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ikomeye kuri uru rwego.
Abahanzi bariye karungu…
Abahanzi batandukanye bakomeje gukangarana nyuma yo kubona ibi byose AI iri gukora ndetse bamwe, bihurije hamwe mu cyiswe “Artists Rights Alliance(ARA)’’ batangije ubukangurambaga.
Babinyujije mu ibaruwa banditse kuri internet barasaba ko ikoranabuhanga rya AI rikumirwa burundu mu muziki kuko riwutesha agaciro.
Mu bahanzi barenga 200 bamaze gusinya bemeza ko badakeneye Ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano mu muziki harimo Billie Eilish, Katy Perry, Stevie Wonder, Jon Bon Jovi, The Jonas Brothers, Noah Kahan , Zayn Malik, Ayra Starr, Nicki Minaj, Ja Rule, J Balvin n’abandi batandukanye.
Aba bahanzi bavuga ko ‘guha urwaho AI mu muziki, ari ugutesha agaciro ubwenge karemano bw’ikiremwamuntu’.
N’ubwo bimeze gutya ariko, abandi barimo David Guetta na Grimes bo bari mu ruhande rw’abemera iri koranabuhanga.
Leta ya Amerika iheruka gushyiraho amabwiriza agendanye n’ibihangano aho muri aya mabwiriza bigaragara ko ishyigikiye AI , mu gihe igihangano cyaba cyakozwe ku ruhurirane rw’ubwenge karemano na AI bwo nta kibazo uwagikoze yaba agifiteho uburenganzira. Ni mu gihe igihangano gitahuweho ko cyakozwe 100% na AI cyo kitazemerwa.
Sosiyete zicuruza imiziki ziri kuvuguta umuti…
Kuva AI yatangira gukoreshwa abantu bamwe ntabwo bahise bagira amakenga y’uko rizataka umuziki, ariko ibintu bifashe indi ntera nibwo batangiye kubitekerezaho cyane.
Umuhanzi wa Folk Tift Merritt mu kiganiro na CBC, yavuze ko abahanzi batewe impungenge n’ibyo bakora, ndetse bakarushwa imbaraga n’imiziki ya AI. Yavuze ko mu gihe cy’imyaka 25 amaze mu muziki kidakwiriye kurenzwa ingohe.
Ati “Ndi umuhanzi wabigize umwuga. Maze imyaka 25 nkora ku buryo umuziki wanjye ugomba kugira umwimerere, ijwi ryanjye, imyandikire n’ibindi; none AI ishobora kunyigana cyangwa ikansimbura[...] robot zigiye kunsimbura . Ditudatangira kubivugaho ndetse ntitunabyiteho cyane bizaba bibi cyane.’’
Ubu imbuga zicururizwaho imiziki mu rwego rwo kwirinda kugwa mu mutwe wo kuba bakwitiranya abahanzi ba nyabo n’abatari aba nyabo, batangiye gushyiraho uburyo bwo kuvumbura ko indirimbo itakozwe n’umuntu ubwe.
Ubu imbuga nka YOUTUBE, APPLE Music, Deezer, Spotify n’izindi zitandukanye ziri mu nkundura n’amavugurura akomeye ku buryo umuntu upfuye gushyiraho indirimbo ikavumburwaho kuba iya AI, ikurwaho kandi akaba ashobora no gufungirwa konti.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!