00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga rya AI n’imiterere mishya: Udushya twa iPhone SE ivuguruye

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 13 August 2024 saa 11:57
Yasuwe :

Magingo aya kugira ngo ukoreshe ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano rya Apple rizwi nka ‘Apple Intelligence-AI’, bisaba ko uba ufite telefoni ya iPhone 15 Pro, ariko rikaba rizaba riri no muri iPhone 16 ibyiciro byayo byose.

Amakuru ahari agaragaza ko na iPhone SE iteganywa gusohoka mu ntangiriro za 2025, na yo ishobora kuzaba ifite iri koranabuhanga ntagihindutse.

Apple ikora telefoni iPhone SE ishingiye kuri telefoni zayo ziba zarakozwe mbere [bivuze ko iba atari inshya]. Zihabwa ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi, kandi akenshi ziba ari nto. Ziba zifite ibiciro biri hasi ugereranyije n’izindi zisanzwe.

iPhone SE ya mbere yagiye hanze mu 2016 iza ikurikira iPhone 6s, indi iPhone SE isohoka muri 2020 yaje ikurikirana na iPhone 8, mu gihe iPhone SE iheruka ari iyo mu 2022 yaje ifite imiterere nk’iya iPhone 8 ariko ifite impinduka nke zirimo nk’uburyo bwo kwakira 5G n’ibindi.

Amakuru ahari avuga ko iPhone SE izaza umwaka utaha, izaba ifite imiterere nk’iya iPhone 14, ibizashyira iherezo ku zari zimenyerewe zifite ‘home button’.

Ikindi n’uko ishobora kuzaba ikoresha ikirahure cya inch 6.1 gifite ikoranabuhanga rya ‘OLED’ nk’uko bimeze kuri iPhones zimaze iminsi zijya ku isoko uhereye kuri iPhone X yasohotse mu 2017 kuzamura.

iPhone SE ikurikira izaba ifite imiterere nk'iya iPhone 14

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .