Ni application ikoreshwa muri telefoni zifashisha uburyo bwa iOS zakozwe n’uruganda rwa Apple, ndetse n’izikoresha Android.
Izi ndimi nshya zongerewemo zirimo Ikinyarwanda kivugwa mu Rwanda no mu bihugu binshi bya Afurika y’Iburasirazuba, Chichewa - ururimi ruvugwa muri Malawi na Zambia - Hausa, Igbo na Yoruba zivugwa muri Nigeria, Sesotho, Xhosa, Zulu na Shona zo muri Afurika y’Epfo.
Muri ubu buryo hari hasanzwemo indimi z’Icyarabu, Swahili na Afrikaans guhera mu 2018, ku buryo indimi zo muri Afurika zishobora gukoreshwa muri Google Translate hadakoreshejwe internet (offline) zahise zuzura 12.
Google yatangaje ko ubu buryo “bufasha ababukoresha guhitamo indimi bashaka, bakabasha guhindura ururimi rwakoreshejwe ku magambo runaka mu gihe hatari internet.”
Kongera izi ndimi bijyana n‘ubushake bwo kongera abakoresha ubu buryo bw’ihindurandimi.
Kugeza ubu ihindurandimi ry’Ikinyarwanda muri Google Translate ntiryizewe, kuko inshuro nyinshi zitanga amagambo yatakaje igisobanuro cyayo n’interuro igata umwimerere n’icyo yashakaga kuvuga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!