00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigo gikorana n’abenjeniyeri b’Abanyarwanda cyaciye agahigo muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 September 2024 saa 09:05
Yasuwe :

Sunrun, Ikigo cy’Abanyamerika kimaze imyaka 17 gikora ubucuruzi bw’imirasire y’izuba, cyaciye agahigo ko kuba icya mbere kirengeje abakiliya miliyoni gikorana na bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni inkuru nziza ku Rwanda kuko Sunrun ifite umwihariko wo kuba ikorana bya hafi n’Ikigo Mighty Engineering Co. cyashinzwe n’Abanyarwanda ndetse gikorana n’abenjeniyeri biganjemo ab’imbere mu Gihugu.

Mighty Engineering Co. ibifashijwemo n’abenjeniyeri b’Abanyarwanda ni yo ikora inyigo z’imirasire y’izuba izakoreshwa ku nyubako z’abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bitandukanye muri Amerika.

Iyo ikigo kimaze kureba ingano y’inzu, umuriro ibikoresho biyirimo ukenera, ni bwo ihabwa ikiraka cyo gukora inyigo, igakorwa ikanozwa hanyuma igahabwa Sunrun igomba gushyira mu bikorwa ibyo gushyira imirasire ku nzu.

Sunrun nyuma yo kurenza abakiliya miliyoni bakorana na yo muri Amerika, kuri ubu nibura mu mirasire itanu, umwe uba ari uwayo. Bivuze ko igera ku miryango miliyoni cyangwa abantu basaga miliyoni eshatu.

Umuyobozi Mukuru wa Sunrun, Mary Powell, yagaragaje ko mu cyerekezo cy’Isi gukoresha imirasire y’izuba bihendutse kurusha umuriro w’amashanyarazi.

Yagize ati "Sunrun yahinduye ubuzima bwa benshi, igabanya umutwaro w’ikiguzi cy’umuriro w’amashanyarazi no gufasha ingo gukomeza gucana mu gihe cyo gucikagurika k’umuriro.’’

Yashimiye ababafashije kugera ku ntambwe yo guha serivisi z’imirasire y’izuba abarenga miliyoni, anagaragaza ko abo bakorana bishimira ko batagisiragira nko mu gihe cyo kubura umuriro ufatiye ku muyoboro munini.

  Inkuru ya Sunrun yatumye abenjeniyeri bo mu Rwanda bamwenyura

Mu 2019 ni bwo Jean Claude Kayigana na Jean Bosco Nizeyimana batangije Ikigo Mighty Engineering Co. gikora inyigo [design] z’imirasire y’izuba ikoreshwa muri Amerika.

Iki kigo gifite icyicaro mu Mujyi wa Charlotte muri Leta ya North Carolina muri Amerika. Gifite abakozi barenga 200 mu bice bitandukanye by’Isi nko muri Philippines, u Buhinde n’u Rwanda rwihariye benshi muri bo.

Umuyobozi wa Mighty Engineering Co., Kayigana Jean Claude, yabwiye IGIHE ko banyuzwe n’agahigo ka Sunrun.

Yagize ati “Twishimiye kuba abana b’Abanyarwanda barimo benshi bize muri kaminuza za hano mu Rwanda bashobora gukora akazi ko muri Amerika. Kuba Sunrun yarageze kuri ako gahigo kandi natwe twarabigizemo uruhare rukomeye, ni ibendera ry’u Rwanda riba rizamutse.’’

Yavuze ko mu gukorana n’ikigo gikomeye bigiyemo ko bakwiye kongera abakozi, bakava kuri 80 bahoraho bakagera nko kuri 200 mu myaka itatu.

Ati “Igihugu nticyaha akazi abantu bose, hakenewe n’akava ahandi, abagakora batiriwe bava mu Rwanda. Ni ugukomeza gushyiramo imbaraga ngo dukore ibintu binoze, abakiliya bakunda kuko Abanyarwanda bashimwa cyane.’’

Kugeza ubu abakozi ba Mighty Engineering Co. mu Rwanda bashobora gukora inyigo 3000 ku kwezi ndetse ubuyobozi buvuga ko bazakomeza kongerwa kugira ngo bahaze isoko.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves, ubwo yasuraga Mighty Engineering Co. ku Kicukiro yavuze ko akazi kari gukorwa n’abenjeniyeri b’Abanyarwanda ari ingenzi ku gihugu.

Ati “Serivisi batangira hano bayiha abakiliya bo muri Amerika bijyanye na gahunda yacu yo kongera ubukungu bushingiye ku bumenyi aho dufite urubyiruko rwize muri Kaminuza y’u Rwanda n’izindi kaminuza zitandukanye mu Rwanda, rufite ubushobozi bwo gukoresha ubumenyi bwarwo rugatanga serivisi mu Rwanda no hanze.’’

Yashimangiye ko urubyiruko rufite amahirwe y’imirimo mu Rwanda ariko hanashyiweho uburyo bwarufasha kubona ubumenyi rwakwifashisha mu gukorana n’abashoramari bo hanze.

Mu cyiciro cya kabiri cya Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo kwihutisha Iterambere (NST2), u Rwanda rwiyemeje guhanga imirimo miliyoni 2 n’ibihumbi 250 hibandwa ku rubyiruko n’abagore.

Mu Ugushyingo 2022 ni bwo Migthy Engineering Co. yatangiye gukorera mu Rwanda. Ikorana n’abenjeniyeri bize ibijyanye na Electrical Engineering, Mechanical Engineering, Electronics, Civil Engineering.

Mighty Engineering Co. ikora inyigo ku bigo biri muri Leta 25 muri Amerika. Mu 2023 yakoze inyigo zifashishijwe mu guha imirasire y’izuba ingo 25.000 muri California.

Sunrun Inc. ikorana na yo, ifite icyicaro i San Francisco, ifite isoko rya 20% muri Amerika ndetse ni cyo kigo cya mbere ku Isi mu gucuruza imirasire y’izuba.

Kuva mu 2007, imirasire yagurishijwe na Sunrun yatanze kilowatt miliyari 37 y’ingufu z’imirasire y’izuba, ifasha abakiliya kuzigama miliyari $1.3 ku mafaranga bakoreshaga ku kiguzi cy’ingufu z’amashanyarazi.

Ikoranabuhanga rya Sunrun ryafashije mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere ingana na toni miliyoni 18, ni ingano y’imyuka yoherezwa n’imodoka miliyoni 4,3 zikoresha ibikomoka kuri peteroli cyangwa iy’inganda z’amashanyarazi zohereza mu mwaka.

Mighty Engineering Co. yatangiye gukorera mu Rwanda mu Ugushyingo 2022
Mighty Engineering Co. ifite abakozi bahoraho 80 mu Rwanda n’abandi 60 b’abanyabiraka mu Rwanda
Ubwo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves yari yasuye Mighty Engineering Co.
Umuyobozi wa Mighty Engineering Co., Kayigana Jean Claude.
Mighty Engineering Co. ifite intego yo gutangiza ikigo gikora inyigo kizaba ari icya mbere muri Afurika
Umuyobozi wa Mighty Engineering Co., Kayigana Jean Claude, aganira n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .