Ikigo cyo mu Rwanda cyegukanye igihembo mu irushanwa mpuzamahanga rya drones

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 6 Gicurasi 2020 saa 06:20
Yasuwe :
0 0

Ikigo cya Leapr Labs cyo mu Rwanda cyegukanye igihembo mu irushanwa ryo kugurutsa drones ryiswe Lake Kivu Challenge (LKC) ryabereye ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi, ku wa 8-14 Gashyantare 2020

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iri rushanwa ry’Isi mu kugurutsa drones ryerekanye ikoranabuhanga rigezweho mu iterambere ryo kuzitwara.

Amarushanwa yo kugurutsa drones yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na Africa Drone Forum. Ishami ry’Ikigega Mpuzamahanga cy’u Bwongereza kigamije Iterambere (DFID) na Banki y’Isi.

Yari agamije kumenyekanisha serivisi nshya, amakuru agezweho mu kohereza no kwakira ibintu bitandukanye, guhanga imirimo n’amahirwe yo kwihutisha iterambere, no kubaka ubumenyi bujyanye n’imirimo yo mu kinyejana cya 21.

Ibigo 10 byo mu bihugu birindwi nibyo byitabiriye LKC. Amarushanwa yari mu byiciro bitatu birimo icya drones zakoreshwaga mu gutwara umuzigo zikawugeza ahantu zikagaruka, kujya gufata ikintu kiri ahantu ukakijyana ahandi n’icyo gusesengura amakuru drone yafashe iri mu kirere.

Irushanwa ryabereye ku nkombe za Kivu aho drones zahagurukiraga zigana ku Kirwa cya Bugarura mu ntera y’ibilometero 20. Nko mu cyiciro cya Emergency Delivery, drones yasabwaga gutwara umuzigo wa 500ml ikawugezayo udahungabanye.

Mu byegukanye ibihembo harimo Leapr Labs cyo mu Rwanda, cyatsindiye £15 000, akabakaba miliyoni 17 Frw.

Leapr Labs yegukanye igihembo mu cyiciro kijyanye no gusesengura amakuru, Data Analysis Special Award.

Umuyobozi wa Leapr Labs, Tuyihimbaze Serge, yabwiye IGIHE ko igihembo batsindiye cyaberetse ko hari urwego bariho ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Gutsinda twabikesheje gukorana n’abandi, twungukiye mu bufatanye twagize, abenjeniyeri bacu ubumenyi n’ubunararibonye bari bafite bwari buhagije ku buryo dutsinda. Biradutera imbaraga, twishimiye ko ariya marushanwa yaduhaye ibiruta igihembo birimo ubufatanye n’ibindi bigo bya drones.’’

Leapr Labs yatsinze nyuma yo guhigika ibigo byari bihanganye mu gusesengura amakuru yafashwe na drone.

Ati “Indege yabaga iri mu kirere ikareba mu Kiyaga cya Kivu igashobora gutandukanya ubwato n’ibindi bintu. Bafataga nk’umutwaro bakawushyira mu ishyamba ku buryo drone iri mu kirere imenya aho uri, ikanatanga amakuru ashobora gutuma umuntu awugeraho (GPS Coordinates). Twatsinze mu cyiciro cyo gufata amakuru yafashwe na drones tukayasesengura tukerekana aho ubwato cyangwa umuzigo uherereye.’’

Mu gutanga amanota hibanzwe ku gukoresha igihe neza no gutanga amakuru ya nyayo ku buryo umuntu byamworohera kugera ku kintu cyavuzwe.

Leapr Labs ni ikigo kigitangira ariko gifite intego yo kwaguka no guteza imbere ikoranabuhanga rya drones mu Rwanda.

Tuyihimbaze yavuze ko hakenewe ingengo y’imari nini izafasha mu gushyira imbaraga mu mishinga itandukanye irimo ijyanye n’ubuhinzi n’ibindi.

Yagize ati “Turashaka kubaka ubushobozi ku bijyanye na software, na hardware aho twashobora kubaka drones. Kubigeraho bizasaba gushaka urubyiruko rufite impano. Dukorana na AIMS, Carnegie Melllon na Kaminuza y’u Rwanda. Turi gushaka abafatanyabikorwa batandukanye. Icya gatatu ni ukubona ibigo bikora drones, abari gukora ubushakashatsi ngo tubashe kugera ku ntego yacu.’’

Umuhango wo gutanga ibihembo ku bigo byitwaye neza muri Lake Kivu Challenge wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho kubera ingamba zafashwe mu kwirinda Coronavirus.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda, Paula Ingabire, yashimiye ibigo byitabiriye irushanwa ryo kugurutsa drones.

Yagize ati “Lake Kivu Challenge ntigamije gusa gushimira abatsinze, ahubwo ni n’uburyo bwo kunoza imikoranire mu rwego rw’ubwikorezi bwa drones no gukorana n’abafatanyabikorwa mu kuzana ibisubizo bitandukanye muri Afurika.’’

Ibyiciro n’uko ibigo byahembwe muri Lake Kivu Challenge:

  • Emergency Delivery Competition: Wingcopter cyo mu Budage (£60,000)
  • Sample Pick-Up Competition: Phoenix Wings cyo mu Budage (£60,000)
  • Find and Assess Competition: Hojung Solution cyo muri Koreya y’Epfo (£60,000)
  • Data Analysis Special Award: Leapr Labs cyo mu Rwanda (£15,000)
  • Airmanship Special Award: Volansi cyo muri USA, winning £15,000
  • Innovation Award: Phoenix Wings cyo mu Budage (£15,000)

Ibigo byatsinze birimo n’ibyahawe ‘Safety Awards’, bizafashwa kubona ikoranabuhanga ry’ubwirinzi rya Iris Automation. Birimo Wingcopter cyo mu Budage (£5,000) na Avy cyo mu Buholandi (£5,000).

Lake Kivu Challenge yabaye nyuma y’Inama Nyafurika kuri drones ‘‘Africa Drone Forum’’, yahuje abasaga 1000 ku wa 5-7 Gashyantare 2020 biga ku mikoreshereze yazo muri Afurika.

Ikigo cya Leapr Labs cyo mu Rwanda cyegukanye igihembo mu irushanwa ryo kugurutsa drones ryiswe Lake Kivu Challenge

Indi nkuru wasoma: Drones zirimo iy’Abanyafurika zagurukijwe mu mwitozo utegura irushanwa ryazo mu Rwanda (Amafoto na Video)

Amashusho y’imyitozo yo kugurutsa drones yabanjirije Lake Kivu Challenge ku Nkombe za Kivu i Karongi

Digna Gasper (usa n’uwunamye) na Bon Love Nkitha (ibumoso) bakoze drone mu migano bitegura kuyigurukiriza i Karongi
Iyi drone yakozwe n'abanyeshuri bo muri Tanzania ubwo yafataga ikirere
Ni drone ikoze mu migano, ikagira n'ibindi bice bituma izamuka mu kirere
Iyi ndege yakozwe hagamijwe kuyifashisha mu bijyanye no gufata amafoto
Ishoramari rya drones riri kuzamuka kuko kuri ubu rihagaze agaciro ka miliyari $127
Phoenix Wings yo mu Budage ni yo drone mu zamuritswe itwara ibilo byinshi, ibigera ku 10. Ifite ubushobozi bwo kugenda metero 23 ku isegonda ku butumburuke bwa metero 400
Abagize itsinda rya Remo-M yo muri Koreya y’Epfo bari bafite akanyamuneza nyuma yo kugurutsa drone yabo
Hojung Solutions iri mu bigo bizitabira irushanwa rya drones riteganyijwe kubera mu Rwanda
Uyu mwitozo wo kugurutsa drone uri mu bikorwa byabanjirije Inama Nyafurika yiga ku iterambere ryazo itegerejwe mu Rwanda
Wingcopter na yo ntiyahatanzwe
Drones zagurukijwe mu mwitozo utegura irushanwa ryazo mu Rwanda ryiswe Lake Kivu Challenge
Aho indege zagurukiraga nta bantu bahakandagiraga usibye ababyemerewe. Abitabiriye iki gikorwa bari bagenewe aho bahagarara bakitegereza bataharenga
Indege zigurutswa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga azigenga n'ikirere cy'igihugu zikoreramo
Izi drones zagurukirijwe ku nkombe y'Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi
Hari hateganyijwe ahantu haboneye indege zihagurukira, zikanahagwa neza

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique

Video: Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .