00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigo cya Elon Musk cyitezweho guhangana na ChatGPT cyagize agaciro ka miliyari 24$

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 27 May 2024 saa 09:47
Yasuwe :

xAI, Ikigo cy’ubwenge buhangano cy’umuherwe Elon Musk, cyabashije gukusanya inkunga ya miliyoni $6 mu bashoramari bizera ko kizatera imbere kandi kigatanga umusaruro ufatika, bituma agaciro kacyo kazamuka kagera kuri miliyoni 24$.

Aba bashoramari bashoye akayabo muri iki kigo, bavuze ko bafite icyizere ko kizatanga akazi gakomeye mu ihangana kirimo n’ibindi bigo birimo n’icya OpenAI cyakoze ChatGPT, mu rugendo rwo guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buremano (AI).

Ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, xAI, yavuze ko aya mafaranga yatanzwe n’abashoramari barimo Ikigo cya Andreessen Horowitz n’icya Sequoia Capital, gisanzwe kimenyerewe mu byo gushora imari mu bindi.

Mbere y’iyi nkuga agaciro ka xAI kari miliyoni $18. Musk, abinyujije ku rukuta rwe rwa X yavuze ko aya mafaranga azifashishwa mu kugeza ibyakorewe muri iki kigo bya mbere ku isoko, kongera ibikorwaremezo bigezweho, no guteza imbere ibikorwa by’ubushakashatsi n’iby’iterambere rya tekinoloji y’ahazaza.

Yagize ati “Hari ibindi muzamenyeshwa vuba aha mu byumweru bizaza.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .