Aba bashoramari bashoye akayabo muri iki kigo, bavuze ko bafite icyizere ko kizatanga akazi gakomeye mu ihangana kirimo n’ibindi bigo birimo n’icya OpenAI cyakoze ChatGPT, mu rugendo rwo guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buremano (AI).
Ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, xAI, yavuze ko aya mafaranga yatanzwe n’abashoramari barimo Ikigo cya Andreessen Horowitz n’icya Sequoia Capital, gisanzwe kimenyerewe mu byo gushora imari mu bindi.
Mbere y’iyi nkuga agaciro ka xAI kari miliyoni $18. Musk, abinyujije ku rukuta rwe rwa X yavuze ko aya mafaranga azifashishwa mu kugeza ibyakorewe muri iki kigo bya mbere ku isoko, kongera ibikorwaremezo bigezweho, no guteza imbere ibikorwa by’ubushakashatsi n’iby’iterambere rya tekinoloji y’ahazaza.
Yagize ati “Hari ibindi muzamenyeshwa vuba aha mu byumweru bizaza.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!