00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igisirikare cya Ukraine mu icurabundi! Iminara ya satellite za SpaceX yatangaga itumanaho yahagaze

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 5 Ugushyingo 2022 saa 11:14
Yasuwe :

Ukraine ifite ubwoba ko ingabo zayo zishobora kubura uburyo zihanahana amakuru nyuma y’uko iminara 1300 ya satelitte za Sosiyete ya SpaceX ya Elon Musk ihagaze ntibabashe gutanga amakuru.

Iryo tumanaho rikurura amakuru kuri Satellite nini za SpaceX ziri mu isanzure ariko zifashishije iminara mito imeze nk’isanzwe ikoreshwa mu kubona amashusho ya televiziyo.

Ryashimwaga nk’iryabashije gutuma Ingabo za Ukraine zikomeza guhanahana amakuru no mu duce itumanaho risanzwe ryabaga ryakuwe ku murongo. Ni ukuvuga ngo ahatari internet cyangwa se itumanaho risanzwe rya telefoni, Ingabo za Ukraine zo zahitaga zikoresha izo satellite zigakomeza guhana amakuru.

Byatumaga zirwana nta nkomyi mu bice byose Ingabo z’u Burusiya zasenye ibikorwa remezo by’itumanaho.

Magingo aya, ubwoba ni bwose mu gisirikare cya Ukraine hibazwa uko akazi kazakorwa mu gihe itumanaho rya SpaceX rikomeje guhagarara mu bice byinshi. Imvano ni ikiguzi cyaryo kitarumvikanwaho.

Muri Nzeri, SpaceX yandikiye Minisiteri y’Ingabo ya Amerika iyimenyesha ko imaze gukoresha miliyoni 100$ mu bikorwa byo gutera inkunga ikoranabuhanga rya Starlink [ikoranabuhanga rikoresha iminara ikorana na satellite] muri Ukraine kandi ko itakomeza kubikora gutyo.

Iyo baruwa yasabaga urwo rwego rw’ingabo gutangira gufata mu nshingano ibyo bikorwa, ikazajya ibyishyurira Ingabo za Ukraine, ibintu byitezwe ko byajya bitangwaho miliyoni nyinshi z’amadolari ku kwezi.

Nyuma y’iminsi mike, Musk asa n’uwisubiyeho, yandika ko Sosiyete ye izakomeza guha iryo koranabuhanga Ukraine “ku buntu”.

Ku rundi ruhande ariko, ibiganiro hagati ya SpaceX na Minisiteri y’Ingabo ya Amerika byarakomeje kabone n’ubwo Musk yari yatangaje ko serivisi izajya itangirwa ubuntu.

Umuvugizi wa Pentagon yatangaje ko “ibiganiro bikomeje”. Ati “Buri wese mu biro byacu arabizi ko tuzabishyura.” Yakomeje kandi avuga ko byakomeje nyuma yo kugira impungenge ku guhindura imvugo kwa Musk.

Nubwo bimeze bityo, ubu iminara 1300 yatangaga itumanaho ntabwo iri gukora.

SpaceX yishyuzaga igisirikare cya Ukraine 2500$ ku kwezi kugira buri munara umwe muri iyo 1300 ikomeze ikore, ibintu byatumaga muri Nzeri ikiguzi kigeze kuri miliyoni 20$.

Iminara 1300 yakoreshwaga mu itumanaho ku Ngabo za Ukraine yahagaritse gukora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .