Iki cyogajuru cyageze ku ntera ya kilometero 130 hafi y’ukwezi, kiba icya mbere kikwegereye cyane. Ni urugendo rwajemo kirogoya y’iminota 30 ubwo itumanaho ryavagaho bitewe n’aho icyogajuru cyari kigeze.
Ikigo cy’u Burayi cyakoze moteri 33 zitanga ingufu zikoreshwa na Orion ku kwezi, cyakuyeho moteri y’ingenzi y’iki cyogajuru bitangira urugendo rwacyo rwo kugaruka ku Isi.
Biteganyijwe ko ku Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022 ari bwo icyogajuru Orion kizagera ku Isi kikagwa mu Nyanja ya Pacifique, aho kizakurwa n’ubwato bw’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Artemis ni gahunda y’Ikigo cya Amerika gishinzwe ibijyanye n’isanzure igamije gusubiza umuntu ku kwezi kuva mu 1972 ubwo iki gihugu giherukayo muri gahunda cyise ‘Apollo 17’.
Ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, nibwo NASA yohereje mu isanzure icyogajuru cya mbere ‘Orion’ biteganyijwe ko kizakoreshwa muri iyi gahunda.
Mu nshingano za mbere iki cyogajuru cyahagurikiye i Florida gifite harimo kureba ko ibyuma gikozemo bishobora kwihanganira ubushyuhe bukabije buri hafi y’izuba, kuzenguruka mu kirere cy’ukwezi kugira ngo kirusheho kumenya imiterere yako no kumenya ko ikoranabuhanga mu by’itumanaho gifite rikora neza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!