00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyogajuru cyoherejwe na Amerika cyageze hafi y’Ukwezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ugushyingo 2022 saa 08:28
Yasuwe :

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’Isanzure (NASA) cyatangaje ko icyogajuru giherutse kohereza mu isanzure cyageze mu kirere cy’Ukwezi.

Ku wa 16 Ugushyingo 2022 nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje mu isanzure iki cyogajuru cya mbere kizifashishwa muri gahunda yo gusubira ku kwezi iki gihugu gifite izwi nka ‘Artemis’.

NASA yatangaje ko ku wa Mbere tariki 21 Ugushyingo, iki cyogajuru cyageze mu kirere cy’Ukwezi, Amerika yongera kwesa aka gahigo ko kugera ku kwezi kuva mu myaka 50 ishize kuko yahaherukaga mu 1952 muri gahunda yiswe ‘Apollo 17’.

Mu nshingano za mbere iki cyogajuru cyahagurikiye i Florida gifite harimo kureba ko ibyuma gikozemo bishobora kwihanganira ubushyuhe bukabije buri hafi y’izuba, kuzenguruka mu kirere cy’ukwezi kugira ngo kirusheho kumenya imiterere yako no kumenya ko ikoranabuhanga mu by’itumanaho gifite rikora neza.

Iyi gahunda ya Artemis igamije gusubiza umuntu ku kwezi ifite agaciro ka miliyari 4,1$.

Biteganyijwe ko binyuze muri iyi gahunda NASA izohereza ku kwezi umugore wa mbere n’umwirabura wa mbere kuri iyi nyenyeri y’Isi.

Iki cyogajuru kizamara mu isanzure iminsi 26 ubundi kigarukane ku Isi amakuru azatuma mu 2024 noneho hoherezwa ikindi kirimo abantu ariko nacyo kikagaruka badakandagiye ku butaka bwo ku kwezi. Nyuma nibwo hazategurwa urugendo rwo kohereza abandi bantu bazagera ku kwezi barimo umugore umwe n’umwirabura umwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .