00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyogajuru cya Space X cyitezweho kugeza abantu mu isanzure cyagarutse ku butaka nticyaturika

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 6 Gicurasi 2021 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Icyogajuru cya sosiyete ikora ibyogajuru n’ubushakashatsi mu isanzure, Space X, cyoherejwe muri kilometero zisaga icumi cyagarutse ku butaka nticyaturika, biba ubwa mbere kuva igerageza cy’umushinga wa Starship watangira.

Umushinga iyo sosiyete y’umuherwe Elon Musk irimo wiswe Starship ugamije gukora ibyogajuru bizajya bigeza abantu n’imizigo ku mibumbe itandukanye yo mu isanzure nka Mars ndetse no ku Kwezi mu gihe bazaba batangiye kuhashyira ibikorwa no kuhatura.

Ni ibyogajuru bikorwa ku buryo amavuta ashyirwa muri moteri yongera agakoreshwa mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’ingufu.

Muri bitanu bimaze gusuzumwa byoherezwa mu kirere, icyoherejwe ku wa 5 Gicurasi 2021 cyiswe SN15 ni cyo cyonyine cyagarutse kikagera ku butaka kidaturitse, nyuma yo koherezwa muri kilometero zisaga icumi.

Elon Musk n’akanyamuneza kenshi yahise yandika kuri Twitter ati “Starship igeze ku butaka mu buryo busanzwe.”

Ni intambwe ikomeye uwo muherwe yateye ndetse imuha icyizere ko umushinga we uzagerwaho.

Space X ni yo yahawe ikiraka cyo kuzageza ku Kwezi abashakashatsi b’Ikigo cy’Abanyamerika gikorera ubushakashatsi mu isanzure,NASA, mu 2024. Ni amasezerano afite agaciro ka miliyari 2,89 $.

Mu 2023, iyo sosiyete ifite gahunda yo kuzageza bwa mbere abagenzi ku kwezi bagiye mu butembere, bazaba barangajwe imbere n’umuherwe w’Umuyapani, Yusaku Maezawa.

Icyogajuru cyagarutse ku butaka kidaturitse (Ifoto: New York Times)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .