00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyogajuru cya NASA cyakoraga ubushakashatsi ku mibumbe igaragiye izuba cyagarutse ku Isi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 12 Gicurasi 2021 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Icyogajuru cyoherejwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gikorera Ubushakashatsi mu isanzure, NASA, ngo kijye gukora ubushakashatsi ku mibumbe igaragiye izuba, cyatangiye urugendo rugaruka ku Isi nyuma y’imyaka ibiri kimazeyo.

Umushinga wo kwiga imiterere n’uko byagenze kugira ngo imibumbe igaragire izuba watangijwe na NASA mu 2016 iwita “OSIRIS-REx”, aho yahise yohereza icyogajuru mu isanzure kijya gucukura utumanyu ku ibuye ryegereye Isi ryiswe “101955 Benu” nyuma yo kuvumburwa mu 1999.

Ni urugendo rurerure rwa kilometero miliyari 2,25 rwagitwaye imyaka ibiri kugira ngo kigereyo mu 2018, kihamara indi myaka ibiri gicukura utuvungukira kuri iryo buye.

Dail Mail yatangaje ko cyazanye udufite uburemere bwa garagama 60.

Muri izo garama ngo NASA izakoreshaho 25% maze 75% bisigazwe bizajye byifashishwa n’abandi bashakashatsi bo mu bihe bizaza bazaba baragize ikoranabuhanga ryisumbuye.

Biteganyijwe ko ku wa 24 Nzeri 2023 ari bwo icyo cyogajuru kizashyika ku butaka.

Umushinga wa OSIRIS-REx watangijwe mu 2016 hagamijwe kwiga ku mibumbe igaragiye Izuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .