00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri ‘Faranga’, ikoranabuhanga rishya rikoreshwa mu Rwanda mu kwishyurana kuri telefone

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 20 December 2024 saa 09:08
Yasuwe :

Buri segonda mu masaha abantu bataryamye haba hari umuntu wishyuye undi amafaranga akoresheje telefone igendanwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga. Ibi bihamya ko ikoranabuhanga ryamaze kwimakazwa mu bukungu bw’igihugu ndetse ryitezweho kugira uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko amafaranga yoherejwe hakoreshejwe imiyoboro ya telefone yiyongereyeho 52%, ava kuri miliyari 10.505 Frw agera kuri miliyari 15.951 Frw; na ho umubare w’ibikorwa byo kwishyurana wiyongereyeho 61%, uva kuri miliyoni 486,5 ugera kuri miliyoni 735,9.

Izamuka ry’umubare w’abatunze telefone zigezweho na internet yakwirakwijwe mu gihugu hose byagize uruhare mu gutuma serivisi z’ikoranabuhanga mu bigo by’imari zirushaho kwitabirwa abantu bayoboka inzira yo kudakoresha amafaranga afatika mu ntoki.

Jonathan Sack wakoze porogaramu yitwa ‘Faranga’ifasha kunoza ibikorwa byo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, yagaragaje ko muri gahunda yo guhanahana amafaranga hagaragaragamo ibibazo bijyanye no gukurikirana ibyakozwe, ubumenyi buke mu byerekeye imari, n’ibindi.

Yahamije ko porogaramu yakoze ifasha umuntu gukurikirana ibikorwa byose yakoze mu koherezanya amafaranga, ikoroshya kwishyurana ku bantu usanzwe ufitiye nimero za telefone n’ibindi.

Iyi porogaramu kandi iha umukiliya raporo y’ibikorwa byakozwe mu cyumweru cyangwa mu kwezi atiriwe ajya kuzenguruka mu butumwa bugufi, bikamufasha gusesengura uburyo koresha amafaranga ye no kubifataho ibyemezo.

Faranga yubakiye ku murage wa porogaramu ya mudasobwa yitwa PressPay, na yo yagize uruhare mu koroshya serivisi z’imari no kuzamura ubumenyi bw’abayikoresha.

Igamije gufasha Abanyafurika kugira uruhare mu bukungu budaheza, abatuye mu bice by’ibyaro no mu mijyi batabona uko bagera kuri serivisi za banki bakabona serivisi z’imari binyuze kuri telefone cyangwa kuri internet.

Ubuyobozi bwa Faranga buhamya ko bushishikajwe no guteza imbere ihangwa ry’imirimo no kongera umusaruro haba ku rwego rw’umuntu, umuryango mugari n’igihugu muri rusange.

Buhamya ko uko abatunze telefone bazakomeza kwiyongera, Faranga izakomeza kugira uruhare rufatika mu guha serivisi abatagerwaho na serivisi z’ibigo by’imari n’amabanki, bikazanagira uruhare mu iterambere ry’ubungu bwa Afurika muri rusange.

Faranga yoroshya uburyo bwo kwishyurana
Faranga ni Ikoranabuhanga rya ‘application’ ishyirwa muri telefone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .