Umuyobozi w’ikigo kijya inama ku mutekano w’ikoranabuhanga cya Rhino Securiry Labs, Ben Caudill, yavuze ko ubu buryo buberaho kwirinda ko telefone yawe yakumvirizwa cyangwa yakwinjirirwa.
Yagize ati “Iki kibazo mpora nkibazwa hashingiwe ku bigaragara muri za filime, gusa muri make, ubu buryo bubereyeho kurinda ko uhamagaraga yakumvirizwa n’urundi ruhande urwo ari rwo rwose.”
Ibi bigerwaho hifashishijwe ikoranabuhanga rituma umurongo ujyamo code itafungurwa n’undi uwo ari we wese, ni uburyo bwitwa “encryption”, butuma umuntu atakoresha uburyo ubwo ari bwo bwose, haba kwinjirira mu migozi ijyana umurongo, cyangwa gukoresha ubundi buryo ngo yinjirire telefone yawe uri guhamagara.
Caudill yagize ati “N’ubwo nabasha kubona “signal” ya telefone yawe, cyangwa nkinjirira imigozi itwara ihuzanzira rya telefone yawe yo mu rugo, sinabasha kumviriza ibyo uvugira kuri telefone mu gihe ikingiwe (encrypted), ndetse n’abakoze iyo telefone ndetse na leta ntibabasha kuyumviriza nabo.”
Uwo uhamagaye na we hari uburyo izo code ziba zirimo zituma itabasha kumvirizwa, zihita zivanamo akabasha kukumva neza mu buryo bunoze, ariko nta rundi ruhande rwa gatatu rushobora kubumviriza, hakaba na telefone zubakanywe ubwo buryo zihamagarana gusa n’izo byubatse kimwe.
Hari uburyo bubiri ushobora kwifashisha kugira ngo ukoreshe ubu buryo butuma utakumvirizwa (en-to-end encryption), hari uburyo bikorerwa imbere (software), hakaba n’uburyo byabikorera inyuma (hardware).
Ubu buryo bwo kubikora hifashishijwe “software”, bumaze kumenyekana cyane, kuko ubu nk’urubuga rwa WhatsApp rurabufite kimwe n’izindi “application” zikoreshwa mu kohererezaya ubutumwa kuri telefone zigezweho (smartphone).
Caudill yavuze ko kugerageza gukoresha ubu buryo ari indi ntera, gusa ngo hari abagaragaza ko ubu buryo bushobora kuba butizewe nk’uko umuntu yabitekereza.
Ati “Niba telefone yawe isanzwe ifite utubazo mu mikorere, hari ubwo abajura bo kuri internet bashobora kukumviriza, rero haracyari ikibazo cyo kumenya ikigero ubu buryo bwaba bwizeweho uko kingana, gusa na none nibwo buryo bwiza kuruta gukoresha ubusanzwe.”
Ni ibyo rero tujya tubona muri filime, aho wumva perezida avuze ati mumpe umurongo wa telefone utekanye, haba hari telefone yubatswe yifitemo ubwo buryo bwo kutumvirizwa, ihamagaragana n’izindi zubatse nkayo, hakaba nta rundi ruhande rushobora kuyumviriza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!