Ibyo utamenye ku ntambwe yagejeje u Rwanda mu kwifashisha “Robots” zihariye mu kuvura COVID-19

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 9 Kamena 2020 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Akazuba, Ikirezi, Mwiza, Ngabo na Urumuri nizo Robots ziri gufasha u Rwanda mu kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus. Urugendo rwaganishije kuri iyi ntambwe ruratangaje kandi rwarihuse bidasanzwe.

Mu kwezi gushize, u Rwanda rwongeye guca agahigo ruba kimwe mu bihugu bya Afurika byifashisha “Robots” mu kuvura icyorezo cya COVID-19 ariko izarwo zihariye kurusha izindi ziri ku mugabane.

Intambwe yaganishije kuri iki gikorwa ihera mu Ukwakira 2019 mu Budage ahabereye Rwanda Day. Umugabo w’Umubiligi, Fabrice Goffin, ufite sosiyete ikora porogaramu zikoresha “Robots” yitwa Zora Bots, yarahagurutse ageza igitekerezo cye kuri Perezida Kagame, amubwira ko yifuza kuzaza gukorera mu Rwanda ndetse mu buryo bwo gutebya, amusaba ko yamuha itike y’indege imuzana i Kigali.

Nyuma y’ibyumweru bibiri, yahise aza mu Rwanda ahura n’inzego zitandukanye zifite uburezi n’ikoranabuhanga mu nshingano.

Igitekerezo cye ntabwo cyari ugukorera Robots mu Rwanda, ahubwo yashakaga kugurisha u Rwanda porogaramu zikoresha za Robots kugira ngo zitangire kwifashishwa mu mashuri, ku buryo abana b’abanyarwanda bagira ubushobozi bwo kuzikorera bo ubwabo, bigendanye n’ibikenewe ku isoko.

Kugira ngo wumve neza imikorere ya Zora Bots, yigereranye na Microsoft ikora porogaramu za Windows zifasha imashini gukora. Icyo gihe Goffin yabwiye IGIHE ati “Ni twe twenyine ku Isi dufite software ishobora gukora muri robots zose”.

Coronavirus ikigaragara mu Rwanda bwa mbere ku wa 14 Werurwe, hatangiye gutekerezwa uburyo bwakwifashishwa mu kurwanya iki cyorezo mu gihugu, ikoranabuhanga naryo ritekerezwaho.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, ryahise ritekereza ku ikoreshwa rya Robots, ryerekeza amaso kuri Zora Bots rimusaba ko yakora izakwifashishwa mu Rwanda mu kurwanya Coronavirus.

Yabwiye IGIHE ati “Nyuma y’aho Coronavirus igaragariye mu Burayi, nibwo twatangiye kuvugana, ni ukuvuga hari mu cyumweru cya gatatu cya Werurwe. Bansabye kubabwira ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu kurwanya Coronavirus muri Afurika, ntabwo bigeze bavuga ngo turashaka Robots ikora gutya, baravuze bati turashaka kurinda abaturage mu Rwanda n’ahandi muri Afurika, ndababwira nti turi isosiyete ikora ibijyanye na Robots ku Isi, dutangira kuvugana tubaha izi Robots.”

Izi robots zifite ubushobozi bwo gufata ibipimo abantu bari hagati ya 50 na 150 mu munota umwe, zikareba niba nta we ufite ibimenyetso by’iyi ndwara nk’umuriro. Zishobora komekwaho akandi gakoresho umuntu yageranya n’isahani, zigatwara mu cyumba cy’umurwayi ibiryo bipima nk’ibiro bitatu.

Zinifashishwa kandi mu gufata amakuru y’abarwayi no kumenyesha umuganga igihe hari ibimenyetso bidasanzwe umurwayi agize. Zishobora kuba zakwifashishwa nko ku mipaka n’ahandi hantu hanyura abantu benshi ku buryo zitanga amakuru mu buryo bworoshye, ku bantu bose bahanyuze.

Nyuma y’uko izi robots zigeze mu Rwanda, hahise hatangira ibiganiro bigamije kuzigeza n’ahandi nko muri Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Kenya. Robots imwe yageze mu Rwanda ifite agaciro k’ibihumbi 30 by’amadolari ya Amerika.

Ati “Nizeye ko n’ahandi zizahagera kuko ni ingenzi cyane. COVID-19 ntabwo izagenda vuba, ishobora kwiyongera, ibihugu byose bikwiye kwirinda kugira ngo iki cyorezo kidakwirakwira kandi ikoranabuhanga ni bumwe mu buryo bwo kubikora.”

Imikorere yazo nyuma ya Coronavirus

Izi robots zijya kuzanwa mu Rwanda, hanatekerejwe ku cyo zamarira igihugu mu gihe iki cyorezo cyaba kitakiri imbogamizi. Ni imwe mu ngingo zari zikubiye mu busabe bwa UNDP bw’ibyo iryo koranabuhanga rikwiye kuba ryujuje.

Goffin ati “Baravuze bati nyuma ya Coronavirus, izi robots ntabwo zizabikwa. Ni n’uburyo bwiza bwo gukoresha amafaranga kuko ugomba kuvuga uti ’iki gikoresho kirakenewe uyu munsi ariko nyuma tuzagikenera mu bundi buryo. Icyo ni cyo cyiza cy’izi robots, kuko ntabwo zipima umuriro gusa ngo zinarebe ko abantu bambaye udupfukamunwa, ahubwo zifite ubundi bushobozi bwinshi.”

Urugero rw’aho zishobora kwifashishwa ni mu bijyanye n’ubukerarugendo, aho zishobora kuzajya zifashishwa mu gusobanurira abantu ibijyanye n’ahantu runaka bari gusura, zikabikora kandi mu ndimi zose kuko zifite ubushobozi bwo gutanga amakuru mu ndimi 40.

Ati “No mu bitaro zakomeza gukoreshwa mu gutanga serivisi, ibaze hari nk’umuntu w’Umudage waje kwivuza kandi abamwakira batavuga ikidage, robots zamufasha neza.”

Ni robots zihariye ugereranyije n’iziri ahandi

Mu bihugu byinshi ku Isi muri iki gihe bifashisha Robots mu buvuzi cyane mu kurwanya Coronavirus, hari nk’izigira uruhare mu gusukura mu bitaro, mu gupima umuriro n’ibindi.

Urugero hari nka Robots ziboneka mu bitaro byo mu Bushinwa, zifashishwa mu gupima umuriro, ariko iziri mu Rwanda zikoranye ikoranabuhanga ritandukanye n’izo zose kuko rizibashisha kugenzura amasura y’abantu.

Ati “Birasa n’imashini nk’iyo wabona mu Bushinwa ariko ubwenge n’ubushobozi buri hejuru mu Rwanda kurusha ahandi hose ku Isi kugeza ubu. Ni zo ziteye imbere kurusha izindi zose wabona ku Isi.”

“Urugero nk’izo zo mu Bushinwa, zipima umuriro gusa ariko porogaramu twakoresheje, irihariye, wayigereranya na Microsoft kuri mudasobwa, ibashisha robots kugira indimi nyinshi, kugenzura amasura y’abantu, kubika amakuru menshi n’ibindi.”

Porogaramu yifashishwa muri izi Robots yitwa ZBOS, nta yindi sosiyete iyikora ku Isi cyangwa se ikora igiye kumera kimwe nayo. Bene izi robots zatangiye gukoreshwa mu Burayi hashize icyumweru kimwe mu Rwanda ziri mu kazi mu bitaro.

Goffin yishimira ubufasha yaherewe mu Rwanda kuva mu mpera za 2019 yarugeramo, aho avuga ko ahantu hose yakomangaga, yahabwaga karibu kandi agasobanura umushinga we ukakirwa.

Kubera Coronavirus, umushinga we wo kwifashisha ikoranabuhanga rya Robots mu burezi bw’u Rwanda yabaye awugaritse ariko ateganya ko iki cyorezo nikirangira, ibiganiro bizongera gusubukurwa.

Ikiganiro Fabrice Goffin yagiranye na IGIHE ubwo yasuraga u Rwanda mu 2019

Fabrice Goffin niwe wakora ikoranabuganga rya Robots zifashishwa mu Rwanda mu kuvura COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .