Ni mu birori ngarukamwaka bimurikirwamo ibikoresho bishya by’iki kigo byitwa ‘Made by Google’.
Google Pixel 9 Pro
Biteganyijwe ko ubwo hazamurikwa Google Pixel 9, hazanamurikwa Pixel Pro yayo yo mu byiciro bibiri, harimo inini ifite screen ya santimeteri 17 hakaza n’indi ifite iya santimeteri 16. Izaba ibaye inshuro ya mbere telefoni za Pro zije mu byiciro bibiri, kandi zikazana na camera ya telephoto.
Izi telefoni zose za Pixel 9 zifite impera nto ugereranyije na telefoni zazibanjirije na camera z’inyuma zifite imiterere itandukanye, nk’uko Google ubwayo yabigaragaje.
Pixel 9 Pro izaba ifite processor ya G4 Tensor na RAM ingana na 16GB. Ububiko bw’izi telefoni bwose bushobora guhera kuri 128GB hari n’amahitamo y’iya 1TB.
Pixel 9 Pro Fold
Ishobora kuzaza ari ndende kandi itari nini cyane mu mubyimba na camera y’inyuma ifite imiterere itandukanye kuko zizaba ari ebyiri ariko zitandukanye.
Bivugwa ko iyi telefoni ifite screen ebyiri, zirimo imwe ushobora gukoresha telefoni izinze ifite santimetero 16 n’indi nini isanzwe izaba ifite santimetero 20
Ibi bigaragaza ko iyi telefoni izaba ari nini ugereranyije na ngenzi yayo yasohotse umwaka ushize, ubwo Google yasohoraga Pixel ya mbere izingwa.
Nayo izaba ifite processor ya G4 Tensor na RAM ya 16GB.
Ikindi ni uko muri telefoni nshya za Google zizasohoka uyu mwaka hazimakazwa imikoreshereze y’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano, ryitezweho kuzarushaho koroshya imikoreshereze yazo.
Aha wavuga nk’uburyo bwiswe ‘Add Me’ buzafasha umuntu kwishyira mu ifoto yafashwe adahari.
Pixel Buds Pro 2
Hashize imyaka ibiri Google, ishyize hanze écouteurs za mbere. Mu mafoto yagiye hanze, agaragaza impinduka nto ku miterere y’izi écouteurs ugereranyije n’iza Buds Pro, kuko izi zishobora kuzaza ari nto.
Izindi mpinduka ziri mu mabara kuko zishobora kuzaba ziboneka mu ibara ry’icyatsi, umweru, ivu, n’umuhemba ‘pink’, n’andi ndetse n’agakoresho gakoreshwa mu kuzongerera umuriro gashobora kuzana na ‘speaker’ nto izajya itanga amakuru nk’uko umuriro uri kwinjira n’ibindi.
Izi écouteurs zishobora kuzaba zifite batiri ya 650 mAh. Iyi batiri ifite ubushobozi bwo kurambya umuriro iminsi mike utarongera gukenera kuwongera.
Pixel Watch 3
Biteganyijwe ko amasaha ya Pixel Watch 3, azaza mu byiciro bibiri, birimo amato afite umubyimba wa milimetero 41 n’andi afite umuyimba wa milimetero 45. Aya ya milimetero 41 azaba ari manini ho 10% ugereranyije n’ayari yasohowe umwaka ushize.
Bivugwa ko urumuri rw’aya masaha ruzaba ruri ku gipimo cya ‘2,000-nit’. Ibi wabigereranya nka buji 2000 ziri kwakira rimwe mu cyumba cya metero kare imwe. Bivugwa kandi ko azaba afite ikoranabuhanga ry’indangamerekezo rivuguruye.
Amasaha azaba afite umubyimba wa milimetero 41 ashobora kuzaba afite batiri zisumbuyeho za 310mAh, kandi zinjiza umuriro ku muvuduko uri hejuru ho 20% ugereranyije na Pixel Watch 2.
Aya masaha yo mu byiciro byose ashobora kuzajya arambya umuriro amasaha 24, ariko hashyirwamo uburyo bwo kurondereza umuriro ukamaramo amasaha 36.
Aya ni amwe mu makuru yagiye ashyirwa kuri murandasi ku bikoresho bishya bya Google, ariko hashobora kubamo impinduka mu gihe bishyirwa ku mugaragaro, zishobora guterwa n’ibiba byavuye mu magerageza y’ibi bikoresho aba yakozwe mbere y’uko bimurikwa.
Tariki ya 13 Kanama 2024, nibwo ibi bikoresho bizamurikwa ku mugaragaro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!