Ibyitezwe kuri ‘iOS’ nshya
‘iOS’ ni porogaramu y’ibanze yifashishwa mu bikoresho bya Apple, birimo telefone za iPhone na iPads.
Mu gihe runaka iyi porogaramu ikorwamo impinduka hagamijwe kunoza imikorere yayo no gufasha abayikoresha kugendana n’igihe.
Byitezwe ko iOS nshya imurikwa kuri uyu wa Mbere tariki 9 Kamena 2025, mu gikorwa kizwi nka ‘Worldwide Developers Conference’.
Zimwe mu mpinduka zishobora kugaragara muri iyi porogaramu nshya ni izijyanye ni izina ryayo, aho kwitwa iOS 19, ikitwa iOS 26. Ni igitekerezo gishingiye ku kuba Apple yifuza kujya iha amazina iOS hashingiwe ku mwaka yasohotsemo, nk’uko bigenda mu bucuruzi bw’imodoka.
Ikindi gikomeye cyitezwe kuri iOS ni impinduka mu buryo ibintu bitandukanye bigaragara muri telefone za iPhone, aho ‘icone’ zishobora gufata ishusho y’uruziga.
Bivugwako iyi iOS ariyo izaba irimo amavugurura menshi ajyanye n’uburyo ibintu bigaragara, nyuma ya iOS7.
Iyi porogaramu nshya kandi izaba ikoresha ikoranabuhanga rya AI mu gusemura ubutumwa (SMS) buri mu ndimi zitandukanye. Urugero nk’igihe wakiriye SMS iri mu Cyongereza, iri koranabuhanga rizajya rigufasha kuyishyira mu Gifaransa.
Ahandi iri koranabuhanga rya AI rizakoreshwa ni muri porogaramu ya ‘Health’ isanzwe ifasha abantu mu bijyanye n’ubuzima. Izahabwa uburyo bwo kuganira na muganga binyuze mu iyakure, akugire inama z’ubuzima hashingiwe ku bipimo bitandukanye birimo uko umutima utera, amasaha yo kuryama no kubyuka, ibiro ndetse n’uburyo ukora siporo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!