Itegeko ry’ubutaka ryo mu 2021 riha uburenganzira, NLA, uturere n’Umujyi wa Kigali gukemura amakimbirane y’ubutaka y’ubwoko bubiri, arimo ashingiye ku iyandikisha rusange ry’ubutaka n’ajyanye n’imbibi zabwo.
Ubusanzwe hakemurwaga ibyo bibazo umuntu ajyanye dosiye ku nzego z’ibanze no kuri NLA, cyangwa akohereza ibibazo kuri email, rimwe ugasanga hari ibibura, serivisi ntizitangwe neza, ibyuho bya ruswa n’ibindi. Ibyo bibazo ni byo LDMS ije gukemura.
Uwinjira muri LDMS ajya kuri internet landdisputes.lands.rw akabanza guhabwa amakuru y’ibanze ku bisabwa byose. Nyuma afunguza konti akuzuza imyirondoro, agahitamo ijambo banga zajya akoresha n’ibindi.
Nyuma ajya ahagenewe gutangirwa ibibazo, akuzuzamo amakuru yose ku kibazo afite, akagaragaza nimero y’ubutaka bufite ikibazo, aho buherereye, uwo bafitanye ikibazo n’imyirondoro ye, imyirondoro y’abatangabuhamya n’ibindi.
Icyakora kugira ngo umuntu yifashishije ubwo buryo, aba agomba kuba yaranyuze mu nzego z’ibanze nko ku Murenge, byananirana akaba ari bwo yitabaza LDMS, aho anashyiramo n’inyandiko zijyanye n’ibyemezo byafashwe ku kirego cye mu nzego z’ibanze.
Akarere ni ko kabanza gukemura icyo kibazo, cyananirana, urega akajurira mu minsi iterenze 30 na bwo yifashishije LDMS, hanyuma NLA ikajya kumufasha.
Umuyobozi wa NLA, Nishimwe Marie Grace, yavuze ko uretse kuba umuntu yakohereza ikibazo ahatari ho, hari n’ubwo inyandiko zose zireba icyo kibazo zitageraga k’ugikemura uko bikwiriye.
Yavuze ko LDMS izafasha umuntu gushyiramo ingano y’inyandiko yifuza zose zishobora kigaragaza ikibazo cyose afite.
LDMS kandi izafasha ukemura ikibazo cy’umuturage kumenya icyemezo cyafashwe mbere, bimuhe umurongo wo kugikemura kuko aba ababona inzira zose byanyuzemo.
Nishimwe ati “Ubusanzwe umuturage yazanaga inyandiko y’ubujurire akaba ari yo atuzanira gusa. Ariko ukoresha ubu buryo bw’ikoranabuganga ashobora kubona inyandiko zose zijyanye n’icyo kibazo, akabona uko agikemura neza.”
Ubu buryo bw’ikoranabuhanga kandi bwitezweho kuba ububiko bw’amakuru cyane cyane y’ibibazo byakemuwe, ku buryo n’izindi nzego zabimenya ntizibe zatakaza umwanya wo kubisubiramo bundi bushya.
Mu bibazo by’abaturage Urwego rw’Umuvunyi rwakira, ibijyanye n’ubutaka ni byo biza imbere. Mu 2023/2024 rwakiriye ibibazo 468 byari byihariye 29% by’ibibazo byose. Mu 2022/2023 ibibazo by’ubutaka byakiriwe byanganaga na 1.018 byanganaga na 18%.
Umuvunyi Mukuru Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarengane, Yankurije Odette, yavuze ko LDMS izafasha mu kurwanya ruswa kuko bizakuraho guhura cyane k’ushaka serivisi n’uyitanga.
Ati “Ubuyobozi buzajya bunagenzura burebe ibibazo bimaze igihe bitarakemurwa, bamenye uko abakozi babo bakora. LDMS izanihutisha serivisi, yibutse ujurirae igihe asigaje n’ibindi.”
LDMS iri kugeragerezwa mu turere twa Bugesera Nyagatare, Musanze n’utw’Umujyi wa Kigali. Ubu abakozi bashinzwe ubutaka bose mu gihugu bamaze guhugurwa, ndetse n’urubyiruko rw’abambasaderi mu by’ikoranabuhanga rwo mu turere 16 na rwo rwamaze guhugurwa.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!