Abana biga mu ishuri ryisumbuye rya Kayonza Modern School ni bamwe mu bitabiriye imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba riri kubera mu Karere ka Rwamagana, baje kumurika robot bakoze zikoresha AI, aho bazikoresha zikaba zaterura ibintu runaka zikajya kubimena cyangwa zikaba zaterura imizigo n’ibindi byinshi bitandukanye byo mu nganda.
Mucyo Ben yavuze ko bakora robo hanyuma bakifashisha mudasobwa bagakora kode zishobora gukorana n’ubwonko bwa robo ubundi bakayitegeka ibyo ikora. Yavuze ko icyo basaba ubuyobozi ari ukubafasha kubona ibikoresho byatuma bakora robot nini zakwifashishwa n’inganda.
Ati “Dufite ubumenyi bw’uko tuzi ibi bintu ariko ikibazo ntabwo dufite ubushobozi bwo kuba twabasha kubikoresha mu buzima busanzwe. Turasaba ubuyobozi ko bwadushakira ibikoresho tugakora za robot nini zishobora kwifashishwa mu nganda cyangwa se mu mirima.”
Mbabazi Elysee ugiye kujya mu mwaka wa Gatandatu we yagize ati “Ubu ni ubumenyi bukeneye kwaguka kuko ubu ni ubumenyi bumeze nk’igishushanyo mbonera cy’ibintu runaka. Niba robo yacu tuyikoresha ari gato hano ku meza, robo igaterura ibintu, twe turasaba guhabwa ubufasha twagure za robo dukore inini ziterura ibintu buri wese abona atari uduto, turiyizeye ubuyobozi nibudufasha bukadushakira ibikoresho tuzabikora.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko aba bana babashima cyane ngo kuko no mu imurikabikorwa ryo kugaragaza ibikorwa bakoze ku rwego rw’Isi babonye igihembo biragaragaza ko ikoranabuhanga nka politiki y’Igihugu rimaze kugera kure cyane cyane rikagirwamo uruhare n’abana bato.
Ati “Abana biga muri Kayonza Modern School, basabye rero ko twakomeza kubafasha kugira ngo ibihangano byabo bigere ku rundi rwego. Barakora robot kandi zikenerwa no mu nganda dufite hirya no hino, ni ukureba rero uburyo ki ako gashya bahimbye kakoreshwa, indoto zabo zikajya mu buryo nyabwo.”
Guverineri Rubingisa yavuze ko bagiye gufatanya na Minisiteri y’Uburezi n’iy’Ikoranabuhanga bafatanye barebe uburyo bafasha abo bana maze robot bifuza gukora zikava ku kantu gato zikagera ku kintu kinini ku buryo zanakoreshwa mu nganda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!