Ibisubizo kuri bimwe wibaza kuri internet inyaruka ya 5G

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Werurwe 2020 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Umuyoboro wa 5G uhanzwe amaso n’Isi kuko uzafasha cyane mu gukoresha internet ku bintu binyuranye birimo applications zihariye zisaba internet ihambaye, ibikoresho binyuranye byo mu rugo, mu bikorwa remezo, gucunga umutekano n’ibindi .

Abahanga mu by’ikoranabuhanga bagaragaza ko 5G ari internet ifite imbaraga zidasanzwe zizafasha guhindura byinshi mu mibereho n’imikorere y’abantu.

  • 5G ni iki?

CNN itangaza ko 5G izaba ifite umuvuduko uhambaye n’ubushobozi bwo kwifashishwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byinshi icyarimwe kurusha uko bigenda kuri 4G LTE.

Kuva mu 2009, Huawei yo mu Bushinwa yashoye imbaraga mu gukora ikoranabuhanga rya internet yihuta ya 5G, ndetse byatumye Amerika isaba inshuti zayo gukumira iki kigo kuba byakoresha udukoresho twacyo dutanga murandasi ya 5G, itinya ko ikoranabuhanga ryayo rishobora gukoreshwa mu gutata abakiliya bayo.

Muri Gicurasi 2019, Huawei yashyizwe mu bigo bitemerewe gukorera muri Amerika n’inzego z’umutekano, inabuzwa kugura ibikoresho byakorewe muri Amerika itabiherewe uburenganzira.

  • Kuki 5G ikwiye gukoreshwa?

Internet ya 5G yatangiye gukoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bindi bice by’Isi mu 2018, ariko ntirasakara henshi. Ibigo byinshi biriruka amasigamana ngo bitangize 5G ndetse ibihugu nabyo birahirimbanira kuza ku isonga y’ibizayikoresha ikagera ku bantu bose.

Impamvu y’uku kurushanwa ni uko 5G yitezweho kugaragaza impinduka zidasanzwe mu ishoramari, ibikorwaremezo n’ibijyanye n’ubwirinzi.

  • Ni izihe nyungu zo gukoresha 5G?

Internet ya 5G ifite ikoranabuhanga riyifasha guhaza ibikoresho byinshi; izagabanya igihe telefoni yamaraga ngo yakire ubusabe buyishoboza gutangira gukoresha internet mu gihe yagaburiwe n’indi; izanoza, inoroshye ihanahana ry’amakuru muri porogaramu za Amazon Web Services na Microsoft Azure.

  • 5G ikora ite?

Umuyoboro wa 5G usakaza internet hifashishijwe radio zabugenewe n’ibindi bikoresho nk’iminara ishyirwa ku nyubako yubakwa bijyanye n’aho izakoreshwa.

Ihuriro ry’Ibigo bikora mu bijyanye n’Ikoranabuhanga rya Telefoni, GSMA, ryatangaje ko 5G ifite umuvuduko uhambaye ushobora gukuba inshuro 10 internet ya 4G LTE.

Ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Suède, Ericsson, gifatanyije n’ibindi bigo birimo SK Telecom na BMW Korea, cyakurikiranye imodoka ikoresha internet, yirukankaga ku bilometero 170 ku isaha, mu kwerekana ingano idasanzwe y’umuvuduko wa 5G.

  • Umuvuduko wo kumanura (download) ikintu ukoresheje 5G ungana gute?

Abahanga bavuga ko 5G ishobora no kuzagera ku muvuduko uhanitse ukubye inshuro 100 uwa 4G. Ibi bisobanuye ko kumanura [download] filime y’amasaha abiri byatwara amasegonda 10 mu gihe kuri 4G bisaba iminota irindwi. Ntiwakwirengagiza ko umuvuduko wa internet ujyana n’aho iherereye n’umubare w’abari kuyikoresha.

  • Ni gute wakoresha 5G?

Umuntu ushaka gukoresha internet ya 5G agomba kugira agakoresho gafite ubushobozi bumufasha kuyifashisha. Ibigo by’ikoranabuhanga nka Samsung, Motorola, Huawei, LG, OnePlus byashyize ku isoko telefoni zishobora gukoresha 5G. Sosiyete ya Apple nayo irateganya gushyira hanze iPhone ikoresha 5G bitarenze 2020.

Huawei yamuritse mudasobwa zirimo MateBook X Pro, MateBooks n’akuma kazatuma abantu babasha gukoresha internet ya 5G mu ngo zabo kitwa 5G CPE Pro. Inafite telefoni ya Mate X ikoresha 5G.

  • Ni ibihe bibazo bishobora guterwa n’ikoreshwa rya 5G?

GSMA igaragaza ko mu 2025, nibura ½ cya telefoni zizaba zikoresha 5G, izisigaye zikoresha 4G na 3G. Internet ya 5G ishobora gutanga 20GB ku isegonda, yakwifashishwa mu buvuzi bw’iyakure, mu kugenzura ibikorwa wibereye ahandi n’ibindi.

Mu Rwanda ho hakoreshwa 4G yatangijwe mu 2014, ubu 95% by’igihugu bigerwaho n’umuyoboro wa murandasi yihuta mu gihe mu gihugu hose hagera 4G.

Biteganyijwe ko ikoranabuhanga rya internet yihuta ya 5G rizakurikirwa n’iya 6G bivugwa ko izatangira gukoreshwa mu 2030.

Umuyoboro wa 5G uhanzwe amaso n’Isi kuko uzafasha cyane mu gukoresha internet inyaruka bidasanzwe
Internet ya 5G izaba ifite ubushobozi bwikubye inshuro 10 iya 4G

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .