Iki kirego cyashyikirijwe urukiko ku wa Kabiri n’ibitangazamakuru Les Echos na Le Parisien, bigize ikigo cya LVMH cya Berdard Arnault. Cyanashyigikiwe n’ibindi bitangazamakuru birimo Le Monde, Le Figaro, Telerama, Courrier International, Huffington Post, Malesherbes Publications na Le Nouvel Obs.
Nk’uko Forbes ibigaragaza, Berdard Arnault, ni we mukire wa mbere i Burayi akaba uwa gatanu ku rutonde rw’Isi, aho abarirwa umutungo wa miliyari 156$.
Elon Musk, unafite ibigo bya Tesla na SpaceX, niwe uza ku mwanya wa mbere ku Isi, n’umutungo wa miliyari 308$.
Ibi bitangazamakuru byajyanye X mu nkiko byatangaje ko ikoresha amakuru yabyo ibyatibyushyire.
Muri Gicurasi, ibi bitangazamakuru hamwe na Agence France-Presse byasabye urukiko ko byifuza ko X ibyereka amakuru ajyanye n’imari yayo kugira ngo hamenyekane ingano y’ayo yinjiza avuye ku gukoresha amakuru yabyo, narwo rurabishyigikira.
Gusa ariko ibi binyamakuru byavuze ko urubuga rwa X “rutubahirije umwanzuro w’urukiko”.
Nubwo X itaragira icyo itangaza kuri iki kirego, umwunganizi wayo mu mategeko muri Werurwe yashimangiye ko urubuga rudakwiye kubazwa ibi, kuko amakuru y’ibitangazamakuru atari rwo ruyashyiraho ahubwo atambutswa n’abarukoresha.
Muri Kanama 2023, Elon Musk yigeze gutangaza ko “Biratangaje. Barashaka ko tubishyura kubera ko tubongerera abafungura imbuga zabo binjirizaho amafaranga menshi avuye kwamamaza kandi twe ntacyo tubikuramo!”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!