Ibikoresho bya Huawei byakomanyirijwe ku masoko akomeye i Burayi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Ukuboza 2018 saa 07:03
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Abashinwa izwi mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, Huawei, yokejwe igitutu ku masoko abiri akomeye i Burayi bishobora gutuma ibikoresho byayo byangwa, ikaba yanafunga imiryango.

Ikigo cy’Itumanaho cya Orange cyanzuye kudakoresha ikoranabuhanga rya Huawei mu gukwirakwiza internet yihuta ya 5G mu Bufaransa ndetse Deutsche Telekom yo mu Budage yavuze ko iri gusuzuma niba izakomeza kugura ibikoresho byayo.

Huawei icuruza smartphones yakemanzwe ku buryo yakoze bukwirakwiza internet ya 5G, bikekwa ko ari intwaro Leta y’u Bushinwa ishaka kwifashisha mu butasi.

Ifatwa ry’Umuyobozi ushinzwe Imari akaba n’Uwungirije muri Huawei, Meng Wanzhou, watawe muri yombi mu ntangiriro z’Ukuboza 2018, naryo ryibajijweho cyane.

Meng warekuwe by’agateganyo na Canada byitezwe ko ashobora koherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abashinjacyaha bamurega imikoranire yabaye hagati ya Huawei na Iran kandi iki gihugu cyarahanwe.

Sosiyete ya Orange (ORAN) ikomeye mu Bufaransa iheruka gutangaza ko itazongera kwifashisha ibikoresho bya Huawei mu gusakaza 5G.

Umuyobozi wa Orange, Stephane Richard, yatangaje ko “Nta gahunda yo kongera gukorana na Huawei mu gusakaza 5G. Turi gukorana n’abafatanyabikorwa bacu bo hambere barimo Ericsson na Nokia.”

Deutsche Telekom (DTEGY) yavuze ko ibibazo bijyanye no gukwirakwiza itumanaho ry’ibigo byo mu Bushinwa ryahawe umwihariko.

Mu itangazo ry’iki kigo rivuga ko “Turi kugenzura uburyo bwo kwifashisha ibikoresho bisanzwe bikorwa na Ericsson, Nokia, Cisco, Huawei ariko tunabijyana no kongera gusuzuma uko bitumizwa.”

Ryahuriranye n’amakuru yatanzwe na SoftBank ko Deutsche Telekom ishobora kutongera gutumiza ibikoresho bya Huawei, mu gihe havugwa ukwihuza kwa T-Mobile (TMUS) ifite imigabane myinshi muri Deutsche Telekom na Sprint (S) ya Softbank.

Huawei yakumiriwe ku isoko ryo muri Amerika nyuma y’igitutu cyazamuwe n’abadepite n’abayobozi muri Guverinoma bayishinja imikoranire ya bugufi n’u Bushinwa.

Inzego z’umutekano zitewe inkeke n’uruhare rwa Huawei mu ikoranabuhanga rishya rya 5G bitewe n’umuvuduko wa internet.

CNN yanditse ko Huawei yakunze gutera utwatsi aya makuru, ivuga ko ari sosiyete yigenga ndetse ibikoresho byayo byizewe n’ibigo by’itumanaho 46 muri 50 bikomeye ku Isi.

New Zealand, Australia n’u Bwongereza byabujije ibigo by’itumanaho bikorera ku butaka bwabyo kugura ibikoresho bya Huawei mu gukwirakwiza internet ya 5G.

Ibikoresho bya Huawei byakomanyirijwe ku masoko akomeye i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza