Ibikoresho by’ikoranabuhanga rya Android biri mu byago byo kwibasirwa n’aba-hackers

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Werurwe 2020 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bikoresha uburyo bwa Android birenga miliyari imwe, biri mu byago byinshi byo kuba byakwibasirwa n’abajura mu by’ikoranabuhanga (hackers), kuko bitagifite ubushobozi bwo gukoresha uburyo bujyanisha ubwirinzi n’igihe (Security updates).

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko ibi bishobora gusiga abafite izi telefoni ku Isi yose bari mu byago byo kwibwa amakuru no kugabwaho ibindi bitero by’ikoranabuhanga.

Bwagaragaje ko abagera kuri 40% bakoresha telefoni za Android, bafite izidashobora kwakira uburyo bushyira ku gihe (update) ubwirinzi butangwa na Google.

Buri wese ukoresha telefoni ya Android, yasohotse mu 2012 cyangwa hafi yaho, ni we urebwa by’umwihariko. Imibare ya 2019 ya Google yerekana ko hari abarenga miliyari 2.5 bakoresha Android.

Telefoni za kera zasuzumwe zirimo Motorola, Samsung, Sony na LG, byagaragaye ko zifite ibyago byinshi byo kwinjirirwa. By’umwihariko Samsung Galaxy S3 na Sony Xperia S zifite ibi byago mu buryo bwihariye.

Buri wese ukoresha Android yasohotse mbere ya 7.0 ni ukuvuga mbere ya 2016, arasabwa kugerageza kuyijyanisha n’igihe.

Niba igikoresho cyawe gifite Android kimaze imyaka irenze ibiri, genzura niba cyashyirwa ku rundi rwego (version) y’imikorere yacyo. Niba uri kuri version irenze 7.0, gerageza kuyijyanisha n’igihe unyuze kuri Settings> System>Advanced System update.

Niba bidakunda, ubwo telefoni yawe iri mu byago byo kwibasirwa n’abajura mu ikoranabuhanga by’umwihariko niba ukoresha Android ya 4 cyangwa munsi yayo.

Abahanga mu by’ikoranabuhanga batanze umuburo ku bafite ibyo bikoresho ko bakwiye kwitondera kumanura (download) application zitari muri Google Play Store no kugira amakenga ku butumwa bugufi (SMS) n’ubunyujijwe mu ikoranabuhanga (MMS) bakira.

Ibikoresho by'ikoranabuhanga rya Android biri mu byago byo kwibasirwa n'aba-Hackers

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .