00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo byahagaritse kwamamaza kuri X byajyanwe mu nkiko

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 9 August 2024 saa 05:45
Yasuwe :

Urubuga rwa X rwaregeye urukiko muri Texas, ko hari itsinda ry’abasanzwe bamamaza byabo binyuze kuri uru rubuga bishyize hamwe n’ibindi bigo bikomeye, bajya umugambi, "mu buryo bunyuranyije n’amategeko", wo guhagarika kwamamaza ibikorwa byabo kuri uru rubuga rwa X.

Mu bigo byarezwe mu rukiko harimo igikora ibijyanye n’ibiribwa cya Unilever and Mars, igikora ibijyanye n’ubuvuzi, CVS Health, igikora ibijyanye n’ingufu zisubira cyitwa Orsted, hamwe n’Ishyirahamwe rihuriza hamwe ibigo bishaka kwamamaza ku Isi [World Federation of Advertisers- WFA].

Urubuga rwa X ruvuga ko ibikorwa by’ibi bigo byayihombeje inyungu ibarirwa mu ma miliyari y’amadorali.

Umuyobozi Mukuru wa X, Linda Yaccarino, yavuze ko “Ibikorwa by’ibi bigo bibangamiye iterambere ry’uru rubuga mu gihe kizaza.”

Elon Musk, nyir’uru rubuga we yanyujije ku rukuta rwe rwa X ubutumwa buvuga ko “Twagerageje kuba beza mu gihe cy’imyaka 2 ariko nta kindi twabonye uretse amagambo y’ubusa. Ubu noneho ni intambara”.

Uru rubanza rufitanye isano n’ibyabaye mu 2022 nyuma gato y’igihe Musk yaguriye X, icyo gihe yari izwi nka Twitter, ubwo inyungu yaturukaga mu kwamamaza yagabanyutse bikomeye.

Bimwe mu bigo byahamamarizaga, byagize impungenge ko Musk atari ashishikajwe cyane no gukumira imvugo zihembera urwango n’ibindi bikorwa bibi bikorerwa kuri internet, bituma byinshi muri byo bihagarika kwamamaza.

Uwo mwaka Musk, yaguriyemo Twitter, inyungu yavaga mu kwamamaza yagabanyutseho arenga kimwe cya kabiri.

N’ubwo bimeze bityo ariko impuguke mu mategeko zyemeza ko bigoranye kuba X yatsinda uru rubanza kuko nta bihamya bifatika bihari bigaragaza ko ibi bigo byagiye umugambi wo guhagarikira rimwe ibikorwa byo kuhamamariza.

Bakavuga ko n’iyo X yatsinda urubanza, itahatira ibigo gukomeza kuhamamariza ibikorwa byabyo.

X iri gusaba ko yahabwa indishyi z’akababaro, ndetse hakabaho n’itegeko ry’urukiko rikumira ibindi bigo gukomeza guhuza imbaraga hagamijwe guhagarika kuhamamariza.

Urubuga X rwa Elon Musk, rwajyanye bimwe mu bigo bikomeye mu nkiko rubishinja gucura umugambi mu buryo bunyuranyije n'amategeko wo ‘guhagarika’ kwamamaza kuri uru rubuga
Umwaka Musk, yaguriyemo Twitter, inyungu yavaga mu kwamamaza yagabanyutseho arenga kimwe cya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .