00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo by’ikoranabuhanga birimo Google na Microsoft byagaragarijwe amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 August 2022 saa 07:45
Yasuwe :

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yeretse abakozi n’abashoramari mu bigo bikomeye by’ikoranabuhanga amahirwe y’ishoramari ari muri urwo rwego mu Rwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya 11 izwi nka African Peering and Interconnection Forum (AfPIF), ni bwo yabigarutseho.

Ni inama ngarukamwaka igamije kwagura no guteza imbere internet muri Afurika, harebwa ibitarakosorwa n’ibigomba gushyirwamo imbaraga, yateguwe na Sosiyete ya internet n’umuryango African IXP Association (AFIX) ku bufatanye n’ikigo giharanira inyungu z’abakoresha internet mu Rwanda RITCA ariko iterwa inkunga na Liquid Intelligence Technologies.

Kuva tariki 23 kugeza 25 Kanama i Kigali, yahuje abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino ku mugabane no ku isi, barimo Meta, Google, Liquid Intelligent Technologies, Microsoft, Internet Initiative Japan Lab, Africa Data Centers n’ibindi.

Habamo kuganira ku bikorwaremezo by’ikoranabuhanga, serivisi n’abatanga amakuru ngo babone uburyo bwo kuvugurura internet n’imikoreshereze yayo no kugabanya ibiciro by’itumanaho.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda yeretse abashoramari batandukanye b’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga ku Isi amahirwe ahari y’ishoramari.

Ati “Kwaguka kw’imikoreshereze ya internet bigira impinduka nziza mu kuvugurura uburyo serivisi zitangwa mu nzego zose z’ubukungu. Uyu munsi gukoresha internet Bizana impinduka nziza mu burezi, mu gutanga serivisi z’ubuzima, mu gucunga neza ibikorwaremezo n’imikoranire myiza y’abaturage na leta.”

Yakomeje ati “Turishimye cyane rero, kwakira inama y’uyu mwaka ya Africa Peering and Interconnection Forum, aho tuganira ku buryo twavugurura internet n’itumanaho mu gihugu no mu karere. Murisanga muri Kigali ariko nanabasaba kugira ngo murebe n’amahirwe ahari y’ishoramari kuko imiryango irafunguye.”

Amahirwe y’ishoramari aboneka mu Rwanda ashingira ku kuba rwariyemeje kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika, hakaba hakenewe ibikorwaremezo bizorohereza imikorere y’ikoranabuhanga.

Hari kandi kuba inzego zose zarimakaje ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, haba mu burezi, ubuvuzi, ubuhinzi, inganda, imyubakire y’ibikorwa remezo n’imiyoborere myiza aho serivisi nibura 98% za Leta umuturage akenera ziboneka kuri internet ku rubuga rwa Irembo.

Umuyobozi Mukuru wa RITCA, Ingabire Mwikarago Grace yagaragaje ko kwakira iyi nama ku Rwanda ari amahirwe akomeye y’ishoramari bigendanye n’ibigo bikomeye byayitabiriye.

Ati “Iyi nama Abanyarwanda bayungukiramo byinshi birimo ubumenyi mu ikoranabuhanga. Iyi nama yahuje ibihugu, inzobere mu ikoranabuhanga n’ibigo bikomeye ku Isi rero kuba byaza gukorera mu Rwanda yaba ari amahirwe akomeye.”

Inzobere mu Ikoranabuhanga rya internet, Michuki Mwangi, yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu gushinga ahantu hashya imiyoboro ya internet ihererekanywa no guhuza ibihugu bya Afurika.

Yagaragaje ko hifuzwa IXP 49 zizafasha mu ihererekanya rya internet mu bihugu bisaga 35 bya Afurika, kongera umubare w’imiyoboro ya internet mu gihugu no ku Isi yose nk’igisubizo ku kubona ihendutse.

Abitabiriye iyi nama bashimye u Rwanda kubera ko rwiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga n’isakazwa rya internet nk’uko Umuhuzabikorwa wungirije wa IXP, Kyle Spencer yabivuze.

Ati “U Rwanda ni igihugu kigizwe ahanini n’ubutaka, cyiteje imbere mu bukungu n’ubwigenge mu karere, binyuze mu guhuza iterambere mu itumanaho no kuba igicumbi cyiza cy’ishoramari. Nk’igihugu kiri hagati ya Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba, u Rwanda ni ho hantu hakwiye habera ibiganiro ku mbogamizi n’amahirwe dufite mu karere.”

Umukozi ushinzwe Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu kigo cya Liquid Intelligence Technologies, Ben Roberts, yagaragaje ko ikoreshwa rya internet ryihutishwa no kugira ibikorwaremezo by’ibanze.

Uyu mugabo yagaragaje ko bagiye kubaka ikigo cyangwa icyumba nkusanyamakuru ‘data center’ bizakomeza gushimangira umutekano w’amakuru y’abakorana na Liquid muri serivisi zinyuranye.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo ngenzuramikorere RURA, Deo Muvunyi yagaragaje ko ikoreshwa ry’ikorababuhanga mu Rwanda ryamaze gushimangira ko rizashingirwaho mu iterambere aho serivisi nyinshi ziryifashisha.

Ubusanzwe RURA niyo igenena ibiciro bya internet hagendewe kuko yaranguwe yinjizwa mu gihugu ndetse no ku bipimo mpuzamahanga ariko hagashingirwa no ku bikorwaremezo biri gukurwa.

Kugeza ubu internet ibasha kugera mu gihugu hose ku kigero cya 66% nk’uko Minisiteri ibivuga nyamara ababona internet ihagije bakaba ari 22%.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri w'Ikoranabuhaga na Inovasiyo, Iradukunda Yves yasabye aba bakozi b'ibigo bikomeye kwita ku ishormari
Abahanga mu bya internet bagaragaje aho igeze ikoreshwa
Abashoramari mu Ikoranabuhanga basabwe kutarenza ingohe amahirwe y'ishoramari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .